00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gusagarira umusifuzi, gushyamirana kw’abakinnyi: Ibyaranze umukino wa AS Kigali na Rayon Sports

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Mu mukino Ikipe ya AS Kigali FC yatsinzemo Rayon Sports FC ibitego 3-1 hagaragayemo byinshi yaba mu kibuga no hanze yacyo ndetse Hakizimana Ambroise wari umusifuzi w’umwungiriza wa mbere kuri uyu mukino, abwirwa nabi na bamwe mu batoza ba Rayon Sports.

Ni umukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021, kuri Stade ya Muhanga, ariko wagaragaje ko mu rwambariro rwa Rayon Sports FC harimo umwuka utari mwiza.

Abakinnyi ba Rayon Sports FC babanje gushyamirana ubwabo

Mu gihe umukino wari ugeze ku munota wa 37 gusa, Nshimiyimana Amran yavuganye nabi na Idrissa Dagnogo bapfa ko uyu rutahizamu yamubwiraga ko ahagaze nabi hagati mu kibuga. Akibimubwira, byatumye Amran na we amusubizanya umujinya, ariko ntabwo uko gushyamirana kwamaze umwanya kuko Luvumbu Heritier yabasabye guhuza.

Umusifuzi yasagariwe n’abatoza n’abakinnyi ba Rayon Sports FC

Nyuma yo gutsindwa igitego cya gatatu, abatoza ba Rayon Sports FC n’abakinnyi bari bicaye ku ntebe y’abasimbura bahise begera Hakizimana Ambroise wari umusifuzi wungirije wa mbere, bamubwira ko yabasifuriye nabi ku gitego cya gatatu bari batsinzwe na AS Kigali FC.

Uretse kubwira Ambroise ko yabasifuriye nabi, banamubwiraga ko hari amakosa yakorewe imbere ye ariko akayirengagiza. Byatumye n’abakinnyi barimo Manace Mutatu [utari wakinnye] na bagenzi be, begera uyu musifuzi nyuma y’umukino bamubwirana uburakari bwagaragaraga mu maso habo.

Mu rwambariro rwa Rayon harimo umwotsi ucumba

Nk’uko byongeye kugaragara, mu rwambariro rwa Rayon Sports harimo ikibazo ariko gishingiye ku myitwarire mibi iri mu bakinnyi bitewe n’ibikomeje kugaragara muri iyi kipe.

Mu mukino AS Kigali FC yatsinzemo Rayon Sports FC, hagaragaye imyitwarire mibi ya Idrissa Dagnogo wasimbuwe na Rudasingwa Prince. Dagnogo yahise akuramo umupira we kandi akiri mu kibuga, bituma umusifuzi Ishimwe Claude amwereka ikarita y’umuhondo.

Nyuma yo kuva mu kibuga, uyu rutahizamu yanze kwicarana na bagenzi be ku ntebe y’abasimbura ahubwo ahitamo guhita ajya mu rwambariro.

Ibi byongeye kwerekana ko mu rwambariro rwa Rayon Sports FC harimo umwuka mubi.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, ikomeje kugorwa n’ibihe irimo byo kubura umusaruro mwiza.

Rayon Sports yazamutse iyoboye itsinda B, ariko yari yageze ku munsi wa nyuma itarizera kwibona mu makipe umunani ari guhatanira igikombe.

Nyuma yo gutsindwa na AS Kigali, izasubira mu kibuga ku wa Kane, aho izakira Bugesera FC mu mukino uzabera mu Bugesera.

Ishimwe Claude yeretse ikarita y'umuhondo Dagnogo wakuyemo umupira akiri mu kibuga
Igitego cya Biramahire Abeddy cyatumye Hakizimana Ambroise agarukwaho n'abatoza n'abakinnyi ba Rayon Sports
Buri kanya abaganga babaga bari mu kibuga kubera urwego umukino wari uriho
Guy Bukasa utoza Rayon Sports, ntabwo yishimiye imisifurire y'umukino ikipe ye yatsinzwemo ibitego 3-1 na AS Kigali
Nshimiyimana Amran wari Kapiteni wa Rayon Sports muri uyu mukino, yashyamiranye na Idrissa Dagnogo bakinana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .