00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gorilla FC yirukanye abakinnyi barindwi barimo Kapiteni wayo

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 01:21
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kubasaba imbaraga z’umurengera ngo bagume mu Cyiciro cya Mbere, ubuyobozi bwa Gorilla FC bwafashe icyemezo gusezerera abakinnyi barindwi barimo Tuyisenge Pekeyake ’Pekinho’ wari uyibereye Kapiteni kuva iri mu Cyiciro cya Kabiri.

Ikipe ya Gorilla FC byayisabye gutsinda umukino wa nyuma wa Shampiyona yahuyemo na Sunrise FC ku bitego 2-1 kugira ngo igume mu Cyiciro cya Mbere. Gusa, uyu mwaka hari abakinnyi batayihaye umusaruro yari ibitezeho.

Mu rwego rwo kwiyubaka yirinda kuzisanga ahabi nk’uko byayigendekeye muri uyu mwaka w’imikino ushize, Gorilla FC yamaze gusezerera abakinnyi barindwi ndetse irateganya kwirukana abandi.

Abamaze kwirukanwa kugeza ubu ni Tuyisenge Pekeyake ’Pekinho’ wayizamuye akaba yari na Kapiteni wayo, rutahizamu Sinamenye Cyprien, abanyezamu Mugisha Yves na Mpawenimana Emmanuel, Mukunzi Vivens ukina hagati mu kibuga, Munyeshuri Aaron na Manace. Uretse aba bakinnyi kandi, hari n’abandi bane cyangwa batanu barimo abanyamahanga bagomba kwirukanwa muri iyi kipe.

Gorilla FC yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka itatu, umunyezamu Ndoli Jean Claude wavuye muri Musanze FC, inongerera amasezerano y’imyaka itatu Iradukunda Simeon ukina hagati mu kibuga.

Iyi kipe imaze umwaka umwe mu Cyiciro cya Mbere, yasoje Shampiyona iri ku mwanya 14 mu makipe 16.

Tuyisenge Pekeyake wazamuye Gorilla FC, yamaze kwirukanwa muri iyi kipe
Bamwe mu bakinnyi bazamuye Gorilla FC, bamaze gusezererwa n'ubuyobozi bwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .