00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gorilla, Mukura cyangwa Sunrise imwe ishobora guherekeza AS Muhanga

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 25 Kamena 2021 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Mbere y’umunsi wa nyuma wa shampiyona ku makipe umunani ahataniye kutajya mu cyiciro cya kabiri, imibare igaragaza ko AS Muhanga yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri ariko hagati ya Gorilla FC na Sunrise FC imwe ishobora kuyiherekeza.

Mbere y’umunsi wa nyuma wa shampiyona ku makipe umunani ahataniye kutajya mu cyiciro cya kabiri, imibare igaragaza ko AS Muhanga yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri ariko hagati ya Gorilla FC na Sunrise FC imwe ishobora kuyiherekeza.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hakinwe imikino ibanziriza umunsi wa nyuma mu kipe zihatanira kutajya mu cyiciro cya kabiri. Ni imikino isize imibare myinshi muri izi kipe umunani.

Uko imikino yose yagenze:

  • Gorilla FC 0-1 Mukura VS
  • Sunrise FC 5-1 Musanze FC
  • AS Muhanga 0-4 Gasogi United
  • Kiyovu Sports 1-0 Etincelles FC

Uko zikurikirana mbere y’umunsi wa nyuma:

1. Kiyovu Sports: Amanota 13

2. Musanze FC: Amanota 12

3. Sunrise FC: Amanota 9 n’ibitego 6 izigamye

4. Gasogi United: Amanota 9 n’ibitego 5 izigamye

5. Etincelles FC: Amanota 9 n’ibitego 3 izigamye

6. Mukura VS: Amanota 8 n’umwenda w‘ibitego 2

7. Gorilla FC: Amanota 7 nta wwenda w’igitego nta n’icyo izigamye

8. AS Muhanga: Amanota 0 n’umwenda w’ibitego 17

Icyo iyi mibare isobanura, ni uko AS Muhanga yo yamaze kumanuka. Mu gihe Mukura VS yatsinda umukino wa nyuma izakiramo AS Muhanga yahita igira amanota 11.

Gorilla FC niramuka inganyije na Sunrise FC, izahita igira amanota 8, mu gihe Sunrise FC yo izagira 10. Byaba bisobanuye ko Gorilla FC imanutse mu cyiciro cya kabiri.

Gusa mu gihe Gorilla FC yo yatsinda yahita igira amanota 10, hanyuma Sunrise FC akaba ari yo imanukana na AS Muhanga. Bisobanuye ko Sunrise FC biyisaba kunganya gusa.

Indi kipe itarizera 100% ko izaguma mu cyiciro cya mbere, ni Etincelles FC iri ku mwanya wa 8 n’amanota 9 kuko iramutse itsinzwe na Musanze FC ku mukino wa nyuma hanyuma yahita imanuka, mu gihe Mukura na Gorilla FC zaba zatsinze imikino yazo.

Kiyovu Sports na Musanze FC ku kigero kiri ku 100% nizo kipe zizeye ko zizaguma mu cyiciro cya mbere mu munani ziri kurwanira kutamanuka.

Uko amakipe azahura ku wa Mbere tariki ya 28 Kamena 2021:

  • Gasogi United VS Kiyovu Sports
  • Gorilla FC VS Sunrise FC
  • Mukura VS AS Muhanga
  • Musanze FC VS Etincelles FC
Mukura VS irasabwa kuzatsinda umukino wayo wa nyuma igategereza ibyavuye ku yindi mikino
Kiyovu Sports yamaze kwizera kuguma mu cyiciro cya mbere
Gorilla FC yo ishobora kwisanga yasubiye mu cyiciro cya kabiri
AS Muhanga yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .