Gor Mahia yitegura Rayon Sports yakatishije kuzakina na Hull City yo mu Bwongereza

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Gor Mahia yo muri Kenya yitegura kuza mu Rwanda guhangana na Rayon Sports ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018 mu mukino wa mbere w’amatsinda ya CAF Confederation Cup, yakatishije itike yo kuzakina na Hull City yo mu Bwongereza.

Iyi kipe yatwaye Shampiyona muri Kenya umwaka ushize yari ihanganiye itike na AFC Leopards yatwaye igikombe cya GOtv Shield. Umukino wa kamarampaka wazihuje kuri uyu wa Kabiri kuri Afraha Stadium iri Nakuru, Gor Mahia yawutsinze kuri penaliti 5-4 nyuma y’aho mu minota isanzwe amakipe yari yananiwe kwisobanura akanganya 0-0.

Gor Mahia ikinamo ba rutahizamu babiri b’Abanyarwanda, Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie izahura na Hull City ikina mu Cyiciro cya Kabiri mu Bwongereza tariki 13 Gicurasi 2018 mu mukino wa gicuti wateguwe n’umuterankunga w’aya makipe yombi, Sosiyete ikomoka muri Kenya ya SportPesa icuruza ibijyanye no gutega imikino.

Si ubwa mbere Gor Mahia igiye guhura n’amakipe akomeye yo mu Bwongereza kuko muri Nyakanga 2017 yahuye na Everton ya Wayne Rooney iyitsinda ibitego 2-1, icya Gor Mahia kikaba cyaratsinzwe n’Umunyarwanda Tuyisenge Jacques.

Gor Mahia ishaka gukomeza gushimangira ubuhangange bwayo igera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, igomba gutangira urugendo rugana muri icyo cyiciro ku Cyumweru ihanganye na Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 18h00.

Nyuma yo gusezerera AFC Leopards bigoranye mu gushaka itike yo gukina na Hull City kandi yari yananiwe gukura amanota atatu ku mikino ya Shampiyona ibiri iheruka yahuyemo na Chemelil Sugar na Mathare United, Umwongereza Dylan Kerr utoza Gor Mahia yatangaje ko abakinnyi be bananiwe ariyo mpamvu y’umusaruro muke.

Yagize ati “Tumaze gukina imikino itatu mu gihe cy’iminsi itandatu gusa, ibi byagize ingaruka mbi ku bakinnyi banjye. Umunaniro wabaye mwinshi kandi uragaragara no mu kibuga, niyo mpamvu tutabashije kwitwara neza.”

Yakomeje agira ati “Sindi bushinje abakinnyi banjye, bibaho rimwe na rimwe. Ni inshingano zanjye nk’umutoza gushaka uko twakongera gutsinda.”

Ku rundi ruhande na Rayon Sports ntiyabashije kwitwara neza mu mukino wa Shampiyona kuri uyu wa Kabiri aho yanganyije na Kirehe FC igitego 1-1 bituma idafata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Abanyarwanda Tuyisenge Jacques (iburyo) na Kagere Meddie (hagati) bari mu bategerejwe bikomeye ku mukino Gor Mahia izasuramo Rayon Sports
Dylan Kerr utoza Gor Mahia yavuze ko abakinnyi be bananiwe mbere yo kuza guhura na Rayon Sports
Raila Odinga (iburyo) ari mu bashyikirije Tuyisenge Jacques umwambaro wa Hull City izakina na Gor Mahia mu mukino wa gicuti
Abakinnyi ba Gor Mahia bishimira itike bakatishije yo kuzakina na Hull City yo mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza