Gicumbi FC yatsindiye gusimbura Intare FC mu cyiciro cya mbere

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Ukwakira 2018 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Gicumbi FC yakatishije itike yo kugaruka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda nyuma yo kunganya na Sorwathé FC mu mukino wa nyuma wa kamarampaka wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa 1 Ukwakira 2018.

Amakipe atatu arimo Gicumbi FC, Sorwathé FC na Pépinière FC ni yo yari ahanganiye umwanya wo gusimbura Intare FC yamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko itagikinnye mu cyiciro cya mbere.

Gicumbi FC itozwa na Bizimana Abdou Bekeni yanganyije na Sorwathé FC ibitego 2-2 ihita igira amanota ane mu mikino ibiri biyihesha amahirwe yo gukina icyiciro cya mbere. Umukino wayo wa mbere wo ku wa 29 Nzeri yatsinze Pépinière FC ibitego 2-1.

Ku mwanya wa kabiri hasoje Pépinière FC yitwaye neza mu mukino wa mbere wakinwe ku wa 25 Nzeri 2018, inyagira Sorwathé FC 4-2.

Gicumbi FC yari yasoje shampiyona ishize iri ku mwanya wa 15, imbere ya Miroplast Fc ya nyuma zombi zamanukanye mu cyiciro cya kabiri.

Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League 2018/19 izatangira ku wa 19 Ukwakira 2018. Izakurikira Super Cup ya 2018 izahuza Mukura VS na APR FC kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu kuwa 6 Ukwakira 2018.

Gicumbi FC yatsindiye gusimbura Intare FC mu cyiciro cya mbere (Ifoto ya Ruhagoyacu)
Dukuzumuremyi Antoine [Birabakoraho] uyobora Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza