00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi FC na Heroes FC zizishakamo ikipe izamuka mu Cyiciro cya Mbere

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Imikino ya ¼ yo kwishyura muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagabo, yabaye kuri uyu wa Gatatu, yasize Gicumbi FC izisobanura na Heroes FC muri ½ mu gihe Etoile de l’Est izahura n’Amagaju FC.

Mu mwaka ushize ubwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafataga icyemezo cyo gusoza imburagihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya 2019/20, Gicumbi FC na Heroes FC zamanuwe mu Cyiciro cya Kabiri mu buryo butavuzweho rumwe.

Aya makipe yombi yari yiyemeje kujuririra iki cyemezo mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (TAS), kuri ubu agiye kwishakamo izamuka mu Cyiciro cya Mbere, ni nyuma y’uko yitwaye neza muri ¼ cyasojwe kuri uyu wa Gatatu.

Gicumbi FC yanyagiye Kirehe FC ibitego 5-1 mu mukino ubanza, yihagazeho mu wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatatu, amakipe yombi anganyiriza igitego 1-1 mu Burasirazuba.

Heroes FC yatsinzwe igitego 1-0 na Vision FC, zombi zinganya 1-1 mu mikino yombi, byatumye hitabazwa penaliti, Heroes FC izamuka itsinze 5-3.

Andi makipe abiri yatsindiye kugera muri ½ ni Etoile de l’Est yihagazeho ikanganya na Rugende FC ubusa ku busa, bikayihesha gukomeza itsinze 1-0 mu mikino yombi ndetse n’Amagaju FC yanganyije na Vision Jeunesse Nouvelle ubusa ku busa, akomeza ku bitego 2-1 yatsinze mu mpera z’icyumweru gishize.

Muri ½ kizakinwa hagati ya tariki ya 9 n’iya 12 Ukwakira 2021 haba imikino ibanza n’iyo kwishyura, Heroes FC izahura na Gicumbi FC mu gihe Etoile de l’Est izahura n’Amagaju FC.

Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 15 Ukwakira ni yo azabona itike yo gusimbura Sunrise FC na AS Muhanga muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya 2021/21 izatangira ku wa 30 Ukwakira 2021.

Gicumbi FC ni imwe mu makipe ane yageze muri ½ cya Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .