Kwamamaza

Gicumbi FC yakuriweho inkunga yagenerwaga n’akarere yitabaza abaturage

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 22:10' na Manzi Rema Jules


Akarere ka Gicumbi katangarije ubuyobozi bwa Gicumbi FC ko batazongera kuyiha amafaranga avuye ku ngengo y’imari yo kuyitunga ahubwo ikipe igomba gushakisha ubushobozi mu baturage, buri murenge ukagira amafaranga ahoraho uzajya utanga, bitaba ibyo ikavanwaho.

Nyuma yo kunanirwa kugera ku muhigo akarere ka Gicumbi kari kihaye wo kwinjiza miliyari imwe na Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda mu misoro yagombaga kuvamo ingengo y’imari y’umwaka ushize, kakinjiza miliyoni 800 gusa, Inama njyanama y’ akarere yemeje ko ikipe ya Gicumbi itazongera gufashwa ahubwo bayisaba kwishakira ibiyitunga mu baturage.

Nk’uko umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Gicumbi, Antoine Dukuzumuremyi yabitangarije IGIHE, nyuma yo kubwirwa ko batazongera kubona amafaranga avuye mu Karere, ubu bamaze gushyira Imirenge yose mu byiciro kugira ngo itangire gutegura uko izajya ifasha ikipe mu mafaranga azajya atangwa na buri muturage.

Yagize ati « Ubusanzwe badufashaga baduhaye ingengo y’imari ivuye mu Karere, ubu ntituzongera kuyabona. Ubu icyo batwemereye ni ugushaka ibitunga ikipe binyuze mu baturage. Imirenge yaciwemo ibyiciro dukurikije imiterere ya buri umwe, hari abazatanga miliyoni eshanu, abandi batange ibihumbi 800 n’abandi batange ibihumbi 300. »

Nk’uko uyu muyobozi abivuga, muri buri murenge hashyizweho komite y’abantu 10 bazakurikirana uburyo aya mafaranga akusanywa n’uko agezwa ku ikipe ku gihe kugira ngo ataza impitahihe nta cyo akiyimariye.

Umurenge wa Byumba niwo uzatanga amafaranga menshi agera kuri miliyoni eshanu, imirenge ya Rukomo, Mutete, Cyumba, Rushaki na Rutare itange ibihumbi 800 buri umwe ; naho Muko, Miyove, Nyankenke, Ruvune, Rwamiko, Kageyo, Nyamiyaga na Kaniga itange ibihumbi 500 mu gihe imirenge izatanga amafaranga make ari Bisige, Mukarange, Manyagiro, Giti, Shangasha na Rubaya ikazatanga ibihumbi 300.

Ku ruhande rw’uyu muyobozi asanga ubu aribwo buryo bwiza kuko bwishimiwe n’abaturage bukazanatuma barushaho kuyiyumvamo kuko hari icyo bazaba bayitangamo bitandukanye na mbere babaga bazi ko byose bizakorwa n’Akarere.

Ubusanzwe Akarere ka Gicumbi kageneraga iyi kipe ingengo y’imari ya miliyoni 90 ku mwaka nubwo mu mwaka ushize kubera igihombo mu misoro yahawe miliyoni 50 gusa byaje no gutuma inanirwa guhemba abakinnyi n’abatoza, bigera n’ubwo inanirwa kugera ku kibuga ku mukino wagombaga kuyihuza na Kiyovu Sports iterwa mpaga.

Uyu muyobozi yavuze ko mu minsi iri imbere bateganya gukora inama y’inteko rusange izahuza ubuyobozi bushinzwe gukusanya amafaranga y’ikipe mu mirenge yose, ari nayo izigirwamo uko ikipe izabaho umwaka utaha, uko yabona umutoza mushya ugomba gusimbura Ruremesha Emmanuel wayivuyemo ndetse n’uko yagura abandi bakinnyi mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka.

Gicumbi FC izajya itungwa n'amafaranga ava mu baturage

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved