00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gerd Müller yitabye Imana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Kanama 2021 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Umunyabigwi wakiniye Bayern Munich n’Ikipe y’Igihugu y’u Budage, Gerd Müller, yitabye Imana kuri iki Cyumweru afite imyaka 75.

Gerd Müller yatsinze ibitego 68 mu mikino 62 yakiniyemo u Budage bw’Uburengerazuba birimo icyabuhesheje kwegukana Igikombe cy’Isi mu 1974 ubwo bwakinaga n’u Buholandi.

Uyu mugabo yakiniye Bayern Munich imyaka 15 muri Shampiyona ya Bundesliga, atsinda ibitego 365 mu mikino 427 ndetse nta wundi urabigeraho muri iyo kipe.

Perezida wa Bayern Munich, Herbert Hainer, yavuze ko babajwe n’inkuru y’urupfu rwa Gerd Müller witabye Imana kuri iki Cyumweru.

Ati “Uyu ni umunsi w’umubabaro, umunsi wijimye kuri Bayern Munich n’abafana bayo bose.”

Yakomeje agira ati “Gerd Müller yari rutahizamu ukomeye igihe cyose yakinnye kandi yari umuntu mwiza w’intangarugero mu isi y’umupira w’amaguru. Twifatanyije mu gahinda n’umugore we Uschi n’umuryango we.”

“Nta Gerd Müller, Bayern Munich ntiyari kuba ikipe dukunda uyu munsi. Izina rye n’ibihe yagize bizahoraho iteka ryose.”

Müller yegukanye Urukweto rwa Zahabu nyuma yo gutsinda ibitego 10 mu Gikombe cy’Isi cyo mu 1970 ndetse atwara Ballon d’Or muri uwo mwaka.

Nyuma y’imyaka ibiri, yafashije u Budage bw’Uburengerazuba kwegukana Igikombe cy’u Burayi.

Uyu mugabo yari afite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka umwe (usanzwe), aho yinjije 85 mu 1972, ariko yasimbuwe na Lionel Messi mu 2012.

Agahigo ke k’ibitego 40 mu mwaka w’imikino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Budage, kamaze imyaka 49 mbere y’uko gakurwaho na Robert Lewandowski muri Gicurasi uyu mwaka.

Mu mikino 607 yose yakiniyemo Bayern Munich, Müller yinjije ibitego 566, ayifasha kwegukana ibikombe bine bya Bundesliga, bine bya DFB, bitatu by’u Burayi, European Cup Winners’ Cup na Intercontinental Cup.

Gerd Müller yitabye Imana afite imyaka 75
Müller yahesheje u Budage bw'Uburengerazuba Igikombe cy'Isi mu 1974
Muller ni umwe mu bakinnyo bagize ibigwi bikomeye mu mateka y'isi
Muller yanditse amateka akomeye haba mu ikipe ya Bayern Munich n'u Budage bw'Iburengerazuba yakiniye
Gerd Müller yatsinze ibitego 68 mu mikino 62 yakiniyemo u Budage bw’Uburengerazuba
Muller afite agahigo ko kuba yarinjije ibitego 85 mu 1972, aba uwa mbere watsinze ibitego byinshi uwo mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .