00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Kabarebe yasabye abakinnyi ba APR FC kutemera kuba insina ngufi muri shampiyona

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Ukwakira 2021 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe, yasabye abakinnyi bayo kuzatsinda ibitego byinshi ikipe yose bazahura muri Shampiyona ya 2021/22 yamaze gutangira, aho APR FC ikina na Gicumbi FC kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira 2021.

Gen Kabarebe yabivuze ubwo yari yasuye iyi kipe mu myitozo yakoreye i Shyorongi ku wa Gatandatu, aho yari kumwe na Chairman wayo, Lt Gen Mubarakh Muganga na Chairman wungirije, Brig Gen Firmin Bayingana n’Umunyamabanga Masabo Michel.

Mu butumwa yahaye abakinnyi, Gen Kabarebe yababwiye ko bakwiye kwitwara neza muri Shampiyona nk’uko byagenze mu mwaka ushize w’imikino, aho batwaye igikombe badatsinzwe, abasaba kuzajya batsinda ibitego byinshi buri kipe bazahura.

Ati “Tugiye gutangira Shampiyona, uko twashoje iy’umwaka ushize ari nako bikomeza, ni ugutsinda ibitego byinshi, ikipe yose tujya guhura na yo ikaba izi ko APR FC iyitsinda ibitego byinshi kandi ibyo bizagerwaho kuko mufite abatoza beza ndetse n’ababafasha. Tubifurije amahirwe tuzongere dutware igikombe.”

Yagarutse kandi ku buryo iyi kipe yitwaye mu mikino Nyafurika iri gukina muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/22, ashimira abakinnyi n’abatoza ko hari igitinyiro bamaze kubaka mu mikino bakinira mu rugo nubwo bahuye n’amakipe akomeye.

Ati ”Imikino mumaze gukina mu ruhando rw’amahanga twarayibonye, twahuye n’amakipe akomeye ariko yose yavuye hano mu Rwanda yiyushye akuya ku bw’umupira babonye hano. Hari ikintu cyiza mumaze kugeraho kigaragarira buri umwe, kera amakipe yo hanze yazaga mu Rwanda aziko aje kuhatsindira ndetse n’ibitego byinshi, ariko ubu ikipe isigaye iza izi ko bitari buyorohere gutsindira hano. Ibyabaye kuri aya makipe aheruka hano murabizi.”

Yakomeje agira ati “Yego twagiye dutombora amakipe akomeye kandi ni nayo twashakaga, kuko iyo utomboye ikipe ikomeye na we uba ushaka kwerekana urwego rwawe. Iyo rero ukinnye n’amakipe mato uba usubiye inyuma. Ikipe ikomeye ya Tunisia twatomboye tumaze gukina na yo yabonye umupira twakinnye ko nta kipe byakorohera gukura amanota hano mu Rwanda uko amakipe yishakiye.”

APR FC iratangira Shampiyona kuri iki Cyumweru, tarik ya 31 Ukwakira 2021, yakira Gicumbi FC kuri Stade ya Kigali guhera saa Cyenda.

Iyi kipe y’Ingabo iracyari mu marushanwa Nyafurika, aho izahura RS Berkane yo muri Maroc mu ijonjora ribanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup rizakinwa hagati ya tariki ya 26 Ugushyingo n’iya 5 Ukuboza 2021.

Gen James Kabarebe yasabye abakinnyi ba APR FC gutangira Shampiyona bitwara nk'uko basoje iheruka
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga ari kumwe Brig Gen Firmin na Bayingana umwungirije
Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel
APR FC irakira Gicumbi FC mu mukino w'umunsi wa mbere wa Shampiyona uteganyijwe kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .