Gasogi United yihereranye AS Muhanga, Police FC isatira Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Mutarama 2020 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Ibitego bya Nshimiyimana Ibrahim na Manace Mutatu byafashije Gasogi United gutsinda AS Muhanga 2-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

Gasogi United yaherukaga gutsindirwa i Rubavu, yatangiye gukinisha umunyezamu Kwizera Olivier n’Umurundi Ndikumana Trèsor ukina mu kibuga hagati, bombi baguzwe bavuye hanze.

Urubambyingwe nk’uko abakunzi bayo bayita, rwafunguye amazamu ku munota wa gatatu gusa ku gitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim na we waguzwe muri uku kwezi kwa mbere.

Uyu mukinnyi yashoboraga gutsinda kandi ikindi gitego mu buryo butatu yabonye imbere y’izamu ku mipira yahinduwe na Manace Mutatu na Dusabe Jean Claude, ariko agorwa na ba myugariro ba AS Muhanga barimo Nkurikiye Jackson na Twagirayezu Fabien.

AS Muhanga yihariye umukino mu minota yakurikiyeho ndetse ibona uburyo bwashoboraga gutuma yishyura ku munota wa 29, Gasogi United itabarwa n’umunyezamu Kwizera Olivier wakuyemo umupira wa Niyongira Danny.

Harerimana Jean Claude ‘Kamoso’ yananiwe gutsinda n’umutwe, umupira yateye ujya hejuru y’izamu mu gihe kandi n’Umurundi Bakansananiriye Jackson yahushije uburyo bwabazwe umupira awutera hanze.

Habura umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire, Niyongira Danny yongeye guhusha uburyo bwiza ku mupira yahawe na Hakizimana Adolphe, ashyizeho umutwe uca ku ruhande.

AS Muhanga yakomeje gusatira no mu gice cya kabiri, ariko nabwo umunyezamu Kwizera Olivier abera ibamba Hakizimana Adolphe wamuteye umupira ukomeye wari uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina, undi wa Bakansananiriye ujya hanze.

Nyuma y’uko amakipe yombi agowe n’ikibuga cyarimo amazi kubera imvura, Manace Mutatu yashimangiye intsinzi ya Gasogi United mu minota y’inyongera, umukino urangira ari ibitego 2-0.

Gutsinda uyu mukino byatumye Gasogi United igira amanota 22 ku mwanya wa cyenda mu gihe AS Muhanga yagumye ku mwanya wa munani n’amanota 23.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Police FC yagize amanota 37 ku mwanya wa kabiri, itsinze Gicumbi FC igitego 1-0 cya Mico Justin. Ikipe y’abashinzwe umutekano, irushwa inota rimwe na Rayon Sports ya kabiri.

Musanze FC yatsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0 cya Mugenzi Cedric mu gihe Kiyovu Sports yatsindiye Sunrise FC i Nyagatare, ibitego 2-0 bya Saba Robert na Nizeyimana Jean Claude.

Gasogi United yakiriye AS Muhanga mu mukino wabereye i Nyamirambo
Abakinnyi ba AS Muhanga babanje mu kibuga
Ababanjemo ku ruhande rwa Gasogi United
Abasimbura ba Gasogi United
Ba kapiteni bombi bifotozanya n'abasifuzi bayobowe na Songayingabo Patrick
Kazindu Bahati Guy na Hakundukiza Adolphe batanga ubutumwa bwa Gerayo Amahoro
Abasimbura ba AS Muhanga
Dusabe Jean Claude yari yongeye gusubirana umwanya ubanza mu kibuga
Niyongira Danny yagowe n'ubwugarizi bwa Gasogi United
Kapiteni wa AS Muhanga, Hakundukize Adolphe aterana umupira Kazindu Bahati Guy na Dusabe Jean Claude
Kwizera Olivier yatabaye Gasogi United muri uyu mukino we wa mbere nyuma yo kugaruka mu Rwanda
Umutoza wa AS Muhanga, Mbarushimana Abdu atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Nshimiyimana Ibrahim yatsinze igitego cya mbere muri Gasogi United
Mugenza Isaac ahanganiye umupira na myugariro wa AS Muhanga
Manace Mutatu watsinze igitego cya kabiri, ahindura umupira mu izamu
Umuyobozi wa Gasogi United, KNC (iburyo) areba uko ikipe ye ikina

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza