Gasogi United yasinyishije umutoza n’umukinnyi bashya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’icyumweru kimwe itsindiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere, Gasogi United yamaze kubona umutoza mushya, Guy Bukasa, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Gasogi United yemeje ko yamaze kubona umutoza mushya, Guy Bukasa watozaga ikipe y’abatarengeje imyaka 23 ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AS Nyuki yo mu cyiciro cya mbere.

Bukasa yari kandi Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FECOFA.

Uyu mutoza yahawe amasezerano y’imyaka ibiri na nyiri Gasogi United, Nkuliza Charles (KNC).

Lomami Marcel wafashije iyi kipe kuzamuka ntabwo afite ibyangombwa bimwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere gisaba byibuze kuba umutoza afite Licence B itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Uretse gusinyisha umutoza, Gasogi United yasinyisha kandi umukinnyi wa mbere, Cyuzuzo Ally wakiniraga Kirehe FC mu mwaka ushize w’imikino.

Gasogi United yatwaye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri nyuma yo gutsinda Heroes FC kuri penaliti ku mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatandatu.

Iyi kipe imaze imyaka ibiri gusa ishinzwe, izakina icyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino 2019/20 biteganyijwe ko uzatangira muri Nzeli, tariki ya 13.

Guy Bukasa yagizwe umutoza mukuru wa Gasogi United
Gasogi United yasinyishije kandi Cyuzuzo Ally wakiniraga Kirehe FC mu mwaka ushize w'imikino
Bukasa atoza ikipe y'igihugu ya RDC y'abaterengeje imyaka 23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza