00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasogi United yasinyishije Armel Ghislain wakiniraga Kiyovu Sports

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunya-Cameroun, Armel Ghislain, wakiniraga Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Gasogi United.

Mu nshuro zitandukanye, Armel Ghislain yakunze kugaragaza ko atishimye muri Kiyovu Sports ahanini biturutse ku bibazo by’amafaranga no gushwana n’umutoza Karekezi Olivier uherutse kwirukanwa.

Ibinyujije kuri Twitter, Gasogi United yatangaje ko yasinyishije Armel Ghislain ku masezerano y’imyaka ibiri.

Gasogi United ikunze kuba ikipe ya mbere igura abakinnyi hakiri kare kuva igeze mu Cyiciro cya Mbere mu 2019.

Armel yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sports muri Werurwe 2020, ariko icyo gihe imusigaramo miliyoni 1,6 Frw.

Ibyo byatumye muri Nzeri 2020 uyu mukinnyi agaragara asinya amasezerano ya Rayon Sports mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Kiyovu Sports ndetse iza kumuha ibyo yamugombaga, yongera kuyikinira.

Mu Ukuboza 2019, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwareze ikipe ya AS Kigali FC, buyishinja kuganiriza no gusinyisha Armel Ghislain wari ugifite amasezerano y’umwaka muri Kiyovu Sports.

Kiyovu yareze AS Kigali kwica nkana amategeko agenga igura n’igurisha ry’abakinnyi, aho yavugaga ko yasinyishije umukinnyi wayo mu buryo butemewe.

Muri Kamena 2020 ni bwo Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kateranye ndetse kanatangaza imyanzuro kuri iki kibazo, kamenyesha Kiyovu Sports ko gahagaritse gukurikirana iki kibazo kuko AS Kigali yasabye imbabazi.

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yafashe ifoto na Armel Ghislain wakiniraga Kiyovu Sports nyuma yo kumusinyisha mu ikipe ye
Armel Ghislain wakiniraga Kiyovu Sports ari muri ba rutahizamu beza muri Shampiyona y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .