Gahunda yose ya shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016-2017

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 21 Nzeri 2016 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Inteko rusange ya Ferwafa yateraniye i Musanze mu cyumweru gishize, yemeje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki ya 14 Ukwakira 2016 igasozwa tariki ya 26 Kamena 2017. Ibi byajyanye no gushyira hanze uburyo amakipe azahura muri uyu mwaka mushya, hasohorwa gahunda y’agateganyo ya shampiyona ya 2016-2017.

Iyi gahunda, izemezwa burundu ubwo akanama kashyizweho ngo kagenzure ibibuga kazaba kamaze gutanga raporo ya nyuma y’ibyemerewe gukinirwaho shampiyona n’ibitemewe. Ibi bivuze ko kuri gahunda yahawe amakipe, hashobora kuzabaho impinduka zaho imikino yari bubere bitewe na raporo y’izo nzobere zashyizweho na Ferwafa.

Kuri gahunda yashyizwe hanze, shampiyona izatangira ku wa gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016, Rayon Sports yakira Police FC ku Kicukiro. Imikino ibanza ya shampiyona, izasozwa tariki ya 29 Mutarama 2017 mu gihe shampiyona nyir’izina izaba isozwa tariki ya 26 Kamena 2017.

Nk’uko Ferwafa ibitangaza, amakipe ya Rayon Sports na APR FC azakina imikino nyafurika, azajya ahita akina ibirarane byayo nyuma y’iminsi ibiri akinnye umukino mpuzamahanga mu gihe yakiniye i Kigali, ndetse akine nyuma y’iminsi ibiri ubariye umunsi yagarukiye mu Rwanda mu gihe yakiniye imikino yayo hanze.

Ubuyobozi bwa Ferwafa bwanze icyifuzo amakipe yari yatanze cyo kwigiza imbere shampiyona ikaba yatangira muri Nzeri

Kuri iyi gahunda yemejwe n’inteko rusange ariko, nta hantu hasizwe umwanya w’ikipe y’igihugu mu gihe cyose yaramuka yitabiriye imikino ya CECAFA ubusanzwe iba mu mpera z’Ugushyingo gushyira Ukuboza.

Ikipe yungukiye muri iyi gahunda ni As Kigali aho mu mikino umunani isoza igice kibanza cya shampiyona, irindwi izayikinira ku kibuga cyayo. Mukura yo ikaba yugarijwe n’urugendo hagati y’umunsi wa gatatu n’uwa karindwi, izasuramo APR FC, ikakira Kiyovu Sports, igasura Police FC, igasura Espoir, mbere yo kwakira AS Kigali.

Stade ya Kigali ni yo izakira imikino myinshi ya shampiyona dore ko ihuriweho n’amakipe atatu (AS Kigali, Rayon Sports na APR FC) ukongeraho imikino ikomeye y’amakipe nka Kiyovu, Police na Pepiniere. Stade ya Kicukiro (Police FC, Pepiniere) na Stade Umuganda (Marines, Etincelles) ni zo zirakurikira mu kuzakira imikino myinshi.

Stade Amahoro kuri gahunda izakira imikino ibiri ya APR FC na Rayon Sports, mu gihe Stade ya Muhanga nta mukino izakira uyu mwaka.

Amastade amakipe yatanze azakiriraho imikino yayo:

 • APR FC- Stade ya Kigali
 • Rayon Sports- Stade ya Kigali
 • Mukura VS- Stade Huye
 • As Kigali- Stade ya Kigali
 • Police FC- Stade ya Kicukiro
 • Kiyovu Sports-Stade Mumena
 • Bugesera FC- Stade Bugesera
 • Sunrise FC- Stade ya Nyagatare
 • Gicumbi FC- Stade ya Gicumbi
 • Marines FC- Stade Umuganda
 • Espoir FC- Stade ya Rusizi
 • Etincelles - Stade Umuganda
 • Amagaju FC-Stade Nyagisenyi
 • Musanze FC- Stade Nyakinama
 • Kirehe- Stade ya Kirehe
 • Pepiniere-Stade ya Kicukiro

Dore gahunda ya shampiyona y’amakipe 10 akunzwe kurusha ayandi mu Rwanda.

- Uko amakipe yahuye mu mikino ibanza ni nako yongera gukurikirana ahura mu mikino yo kwishyura. “H” bivuga ko ikipe yakiriye umukino mu gihe “A” bivuga ko ikipe yasuye. Uretse imikino iriho amasaha, iyindi yose biteganyijwe ko izajya itangira saa 15:30’.

APR FC

 1. H 16/10 Amagaju Stade ya Kigali
 2. A 23/10 Gicumbi Stade ya Gicumbi
 3. H 28/10 Mukura Stade ya Kigali 18:00
 4. A 5/11 Musanze Stade Nyakinama
 5. H 20/11 Kirehe Stade ya Kigali
 6. A 26/11 Pepiniere Stade ya Kicukiro
 7. H 2/12 vs Etincelles Stade ya Kigali
 8. H 11/12 Sunrise Stade ya Kigali
 9. A 18/12 Kiyovu Stade ya Kigali
 10. H 23/12 Police Stade ya Kigali
 11. A 31/12 Espoir Stade ya Rusizi
 12. H 7/1/2017 As Kigali Stade ya Kigali
 13. A 13/1 Marines Stade Umuganda
 14. H 21/1 Rayon Sports Stade Amahoro
 15. A 29/1 Bugesera Stade ya Bugesera

Rayon Sports

 1. H 14/10 Police Stade ya Kigali 18:00
 2. A 22/10 Espoir Stade ya Rusizi
 3. H 30/10 As Kigali Stade ya Kigali
 4. A 6/11 Marines Stade Umuganda
 5. A 19/11 Sunrise Stade Nyagatare
 6. H 25/11 Bugesera Stade ya Kigali
 7. A 4/12 Amagaju Stade ya Nyagisenyi
 8. H 10/12 Gicumbi Stade ya Kigali
 9. A 16/12 Mukura Stade ya Huye
 10. H 24/12 Musanze Stade ya Kigali
 11. A 31/12 Kirehe Stade ya Kirehe
 12. H 8/1/2017 Pepiniere Stade ya Kigali
 13. H 15/1 Etincelles Stade ya Kigali
 14. A 21/1 APR FC Stade Amahoro
 15. H 27/1 Kiyovu Sports Stade ya Kigali

Mukura

 1. A 15/10 Pepiniere Stade ya Kicukiro
 2. H 22/10 Etincelles Stade Huye
 3. A 28/10 APR FC Stade ya Kigali 18:00
 4. H 5/11 Kiyovu Sports Stade Huye
 5. A 19/11 Police FC Stade ya Kicukiro
 6. A 26/11 Espoir Stade ya Rusizi
 7. H 3/12/ As Kigali Stade Huye
 8. A 10/12 Marines Stade Umuganda
 9. H 16/12 Rayon Sports Stade Huye
 10. A 23/12 Bugesera Stade Bugesera
 11. H 30/12 Amagaju Stade Huye
 12. A 8/1/2017 Gicumbi Stade ya Gicumbi
 13. A 14/1 Sunrise Stade ya Nyagatare
 14. H 22/1 Musanze Stade Huye
 15. A 28/1 Kirehe Stade Kirehe

As Kigali

 1. A 16/10 Sunrise Stade Nyagatare
 2. H 21/10 Marines Stade ya Kigali
 3. A 30/11 Rayon Sports Stade ya Kigali
 4. H 6/11 Bugesera Stade ya Kigali
 5. A 20/11 Amagaju Stade ya Nyagisenyi
 6. H 26/11 Gicumbi Stade ya Kigali
 7. A 3/12 Mukura Stade Huye
 8. H 9/12 Musanze Stade ya Kigali
 9. H 17/12 Kirehe Stade ya Kigali
 10. A 24/12 Pepiniere Stade ya Kicukiro
 11. H 30/12 Etincelles Stade ya Kigali
 12. A 7/1/2017 APR FC Stade ya Kigali
 13. H 14/1 Kiyovu Sports Stade ya Kigali
 14. A 20/1 Police FC Stade ya Kigali
 15. H 28/1 Espoir Stade ya Kigali

Police FC

 1. A 14/10 Rayon Sports Stade ya Kigali 18:00
 2. H 22/10 Bugesera Stade ya Kicukiro
 3. A 30/10 Amagaju Stade ya Nyagisenyi
 4. H 4/11 Gicumbi Stade ya Kicukiro
 5. H 19/11 Mukura Stade ya Kicukiro
 6. A 27/11 Musanze Stade ya Nyakinama
 7. H 3/12 Kirehe Stade ya Kicukiro
 8. A 10/12 Pepiniere Stade ya Kicukiro
 9. H 17/12 Etincelles Stade ya Kicukiro
 10. A 23/12 APR FC Stade ya Kigali
 11. H 31/12 Kiyovu Sports Stade ya Kigali
 12. H 7/1 Sunrise Stade ya Kicukiro
 13. A 14/1 Espoir Stade Rusizi
 14. H 20/1 As Kigali Stade ya Kigali
 15. A 29/1 Marines Stade Umuganda

Kiyovu Sports

 1. A 15/10 Bugesera Stade ya Bugesera
 2. H 23/10 Amagaju Stade Mumena
 3. H 29/10 Gicumbi Stade Mumena
 4. A 5/11 Mukura Stade Huye
 5. H 18/11 Musanze Stade Mumena
 6. A 27/11 Kirehe Stade Kirehe
 7. H 4/12 Pepiniere Stade Mumena
 8. A 11/12 Etincelles Stade Umuganda
 9. H 18/11 APR FC Stade ya Kigali
 10. H 24/12 Sunrise Stade Mumena
 11. A 31/12 Police Stade ya Kigali
 12. H 6/1/2017 Espoir Stade Mumena
 13. A 14/1 As Kigali Stade ya Kigali
 14. H 22/1 Marines Stade Mumena
 15. A 27/1 Rayon Sports Stade ya Kigali

Bugesera

 1. H 15/10 Kiyovu Sports Stade Bugesera
 2. A 22/10 Police Stade ya Kicukiro
 3. H 29/10 Espoir Stade ya Bugesera
 4. A 6/11 As Kigali Stade ya Kigali
 5. H 19/11 Marines Stade ya Bugesera
 6. A 25/11 Rayon Sports Stade ya Kigali
 7. A 4/12 Sunrise Stade Nyagatare
 8. H 11/12 Amagaju Stade Bugesera
 9. A 17/12 Gicumbi Stade ya Gicumbi
 10. H 23/12 Mukura Stade Bugesera
 11. A 31/12 Musanze Stade Nyakinama
 12. H 7/1/2017 Kirehe Stade Bugesera
 13. A 14/1 Pepiniere Stade ya Kicukiro
 14. H 21/1 Etincelles Stade ya Bugesera
 15. H 29/1 APR FC Stade ya Bugesera

Sunrise

 1. H 16/10 As Kigali Stade ya Nyagatare
 2. A 22/10 Kirehe Stade ya Kirehe
 3. H 29/10 Marines Stade ya Nyagatare
 4. A 6/11 Pepiniere Stade ya Kicukiro
 5. H 19/11 Rayon Sports Stade ya Nyagatare
 6. A 27/11 Etincelles Stade Umuganda
 7. H 4/12 Bugesera Stade ya Nyagatare
 8. A 11/12 APR FC Stade ya Kigali
 9. H 18/12 Amagaju Stade ya Nyagatare
 10. A 24/12 Kiyovu Sports Stade Mumena
 11. H 30/12 Gicumbi Stade ya Nyagatare
 12. A 7/1/2017 Police FC Stade ya Kicukiro
 13. H 14/1 Mukura VS Stade ya Nyagatare
 14. A 21/1 Espoir Stade ya Rusizi
 15. H 28/1 Musanze Stade ya Nyagatare

Etincelles

 1. H 15/10 Gicumbi Stade Umuganda
 2. A 22/10 Mukura Stade Huye
 3. H 30/10 Musanze Stade Umuganda
 4. A 5/11 Kirehe Stade ya Kirehe
 5. H 20/11 Pepiniere Stade Umuganda
 6. H 27/11 Sunrise Stade Umuganda
 7. A 2/12 APR FC Stade ya Kigali
 8. H 11/12 Kiyovu Sports Stade Umuganda
 9. A 17/12 Police FC Stade ya Kicukiro
 10. H 23/12 Espoir Stade Umuganda
 11. A 30/12 As Kigali Stade ya Kigali
 12. H 8/1/2017 Marines Stade Umuganda
 13. A 15/1 Rayon Sports Stade ya Kigali
 14. A 21/1 Bugesera Stade ya Bugesera
 15. H 28/1 Amagaju Stade Umuganda

Amagaju

 1. A 16/10 APR FC Stade ya Kigali
 2. A 23/10 Kiyovu Sports Stade Mumena
 3. H 30/10 Police FC Stade Nyagisenyi
 4. A 5/11 Espoir Stade ya Rusizi
 5. H 20/11 As Kigali Stade Nyagisenyi
 6. A 26/11 Marines Stade Umuganda
 7. H 4/12 Rayon Sports Stade Nyagisenyi
 8. A 11/12 Bugesera Stade ya Bugesera
 9. A 18/12 Sunrise Stade ya Nyagatare
 10. H 23/12 Gicumbi Stade Nyagisenyi
 11. A 30/12 Mukura Stade Huye
 12. H 7/11 Musanze Stade Nyagisenyi
 13. A 15/1 Kirehe Stade ya Kirehe
 14. H 22/1 Pepiniere Stade Nyagisenyi
 15. A 28/1 Etincelles Stade Umuganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza