FIFA yemeje ko shampiyona zo mu Rwanda zizakomeza mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cya 2018

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Gicurasi 2018 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryahaye FERWAFA uruhushya rw’umwihariko kugira ngo izakomeze amarushanwa yose yo mu gihugu ashobora kuzabangikanywa n’Igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya muri Kamena na Nyakanga 2018.

Iki Gikombe cy’Isi kizatangira mu kwezi kumwe guhera ku wa 14 Kamena kugeza ku wa 15 Nyakanga 2018, kizafungurwa n’umukino uzahuza u Burusiya na Saudi Arabia kuri Luzhniki Stadium mu Murwa Mukuru Moscow, saa 18:00 zo muri icyo gihugu, saa 17:00 i Kigali.

FERWAFA yatangaje ko bitewe n’imikino myinshi igikomeje muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Azam Rwanda Premier League, no mu cya Kabiri mu Bagabo; iy’Abagore mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri n’Igikombe cy’Amahoro, yasabye FIFA uburenganzira bwo gukomeza ayo marushanwa y’imbere mu gihugu no mu gihe cy’Igikombe cy’Isi.

Ubwo busabe ngo bwatanzwe hagamijwe ko haboneka igihe gihagije ngo amarushanwa arangire ku gihe, bityo imikino y’umwaka utaha izahure n’ingengabihe y’amarushanwa y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Nyuma y’ubwo busabe ngo igisubizo FIFA yohereje mu cyumweru gishize cyahaye FERWAFA uburenganzira busesuye bwo gukomeza imikino ya shampiyona mu gihe cy’Igikombe y’Isi.

Ibaruwa yanditswe n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa FIFA, Zvonimir Boban, igira iti “Turabashimira ko mwatumenyesheje ko shampiyona zo mu Rwanda zifuza gukomeza mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cya 2018. FIFA nta kibazo ifite mu kuba shampiyona zo mu Rwanda zakomeza igihe cyose abakinnyi bari ku rutonde rwatanzwe n’abanyamuryango bazitabira Igikombe cy’Isi bageze mu mashyirahamwe yabo bitarenze tariki 21 Gicurasi 2018.”

Kugeza ubu nta mukinnyi uri muri Shampiyona yo mu Rwanda uzakina Igikombe cy’Isi ukenewe n’igihugu cye.

Nyuma yo guhabwa ubwo burenganzira bwatanzwe na FIFA, biteganyijwe ko amarushanwa yose yo mu gihugu agomba kuzakomeza nta kabuza mu mezi ya Kamena na Nyakanga.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa FIFA, Zvonimir Boban, yandikiye Ferwafa ayimenyesha ko yemerewe gukomeza shampiyona mu gihe Igikombe cy'Isi kizaba gikinwa
Zvonimir Boban yizeye ko Igikombe cy'Isi kizagenda neza
FIFA yemeye ko shampiyona zo mu Rwanda zizakomeza mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cya 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza