Ubusanzwe FIFA yategekaga buri kipe kurekura umukinnyi wahamagawe n’igihugu cye, akitabira ubutumire bwo kugikinira mu mikino mpuzamahana.
Gusa, kubera icyorezo cya COVID-19 kibasiye Isi, uru rwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi, rwavuguruye itegeko risaba amakipe gutanga abakinnyi bitabazwa n’ibihugu byabo.
Kuri iyi ngingo, FIFA yavuze ko ikipe yemerewe kudatanga umukinnyi wayo mu gihe byasaba ko amara iminsi itanu cyangwa irenze iyo, ari mu kato nyuma yo kuva gukinira igihugu cye.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryavuze ko ibi bizakurikizwa kugeza mu mpera za Mata 2021, ariko bishobora kuzateza impagarara hagati y’amakipe n’ibihugu ku irekurwa ry’abakinnyi.
Aho byitezwe kuba ikibazo cyane ni mu Bwongereza, aho umuntu ugiyeyo avuye hanze mu bihugu birimo Portugal, ibyo muri Amerika y’Amajyepfo n’ibice bya Afurika, asabwa kujya mu kato mu gihe cy’iminsi 10 ari muri hoteli.
Ikipe y’Igihugu ya Portugal iri mu zishobora kuzagorwa n’iki cyemezo kurusha ibindi bihugu, aho abakinnyi benshi igenderaho bakina mu Bwongereza, barimo Bruno Fernandes wa Manchester United, Ruben Dias na João Cancelo ba Manchester City, Rui Patricio, Nelson Semedo, João Moutinho, Ruben Neves na Pedro Neto ba Wolves kongeraho Diogo Jota wa Liverpool.
Muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/21, imikino mpuzamahanga izakinwa hagati ya tariki ya 22 n’iya 30 Werurwe ndetse no muri Kamena na Nyakanga ahazaba amarushanwa arimo Euro 2020, Imikino Olempike ya 2020 n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!