00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA yasabye u Bwongereza gukuraho akato ku bakinnyi bo muri Premier League

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 Kanama 2021 saa 06:54
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino, yasabye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, gukuraho akato ku bakinnyi bo muri Premier League kugira ngo byorohere amakipe yabo kubarekura bazajye gukinira ibihugu byabo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Amakipe yo mu Bwongereza no muri Espagne yavuze ko atazarekura abakinnyi bayo bazitabira imikino izabera mu bihugu biri ku “rutonde rutukura” , aho abagenzi babivuyemo cyangwa babiciyemo bajya mu kato k’iminsi 10.

Nyuma yo kubona ko icyo cyemezo gishobora kubangamira imikino mpuzamahanga iteganyijwe mu kwezi gutaha, izahuza amakipe y’ibihugu mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, Gianni Infantino uyobora FIFA, yandikiye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson asaba ko abakinnyi bakurirwaho izo ngamba.

Ati “Ndasaba ko uburyo busa nk’ubwakurikijwe mu mikino ya nyuma ya EURO 2020 ari bwo bwakurikizwa.”

Yakomeje agita ati “Birihutirwa kandi ni ingenzi. Twahuye n’ibibazo byugarije Isi hamwe mu gihe cyashize kandi tugomba gukomeza gufatanya.”

Muri EURO 2020 yasorejwe mu Bwongereza, abashyitsi b’imena bari bemerewe kureba imikino batagiye mu kato.

Perezida wa FIFA yakomeje avuga ko abakinnyi benshi bakina mu Bwongereza no muri Espagne ku buryo bigoye ko ibihugu byabo byakina bitabafite.

Ati “Benshi mu bakinnyi beza ku Isi bakina muri shampiyona zo mu Bwongereza na Espagne kandi twizeye ko ibihugu byabo bizafata inshingano zo kubarinda mu gihe hazaba hari kuba amarushanwa.”

Hagendewe ku mabwiriza ya Guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza, abakinnyi bashobora gusiba imikino myinshi kuko baba bagomba kujya mu kato iminsi 10 nyuma yo gusubira mu Bwongereza.

Ku wa Kabiri, Premier League yari yatangaje ko amakipe yayo yanze gutanga abakinnyi, asaba ko haba ibiganiro byo gushaka igisubizo kuri icyo kibazo. English Football League icunga amakipe yo mu byiciro byo hasi, na yo yavuze ko ishyigikiye iki cyemezo.

Amakipe yo mu Bwongereza yavuze ko atazarekura abakinnyi bajya mu bihugu bisaba ko bajya mu kato mu gihe bazaba bagarutse
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yasabye Boris Johnson koroshya, bagakuraho akato ku bakinnyi bazava mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .