00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA igiye kwiga uburyo Igikombe cy’Isi cyajya kiba buri myaka ibiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryiteze gutangiza uburyo hakwigwa uko Igikombe cy’Isi cy’abagabo n’icy’abagore byajya biba buri myaka ibiri aho kuba buri myaka ine.

Iki gitekerezo cyatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Arabia Saoudite (SAFF), cyashyigikiwe mu Nteko Rusange ya 71 ya FIFA yabereye i Zurich ku wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2021.

Perezida wa SAFF, Yasser Al-Misehal, yavuze ko inyigo izakorwa kuri ubu buryo izanarebera hamwe uko hazajya hashakwa itike yo gukina aya marushanwa.

Yagaragaje ko kandi mu gihe Igikombe cy’Isi cyashyirwa buri myaka ibiri, bizabyara inyungu ndetse bikazamura imibereho y’abakinnyi.

Ati “Turizera ko ejo hazaza h’umupira w’amaguru hari mu bihe bikomeye. Ibibazo byinshi umupira w’amaguru wahuye nabyo ubu byarushijeho kwiyongera kubera icyorezo cya COVID-19 gikomeje.”

"Ni ngombwa gusuzuma uko uyu mukino ucungwa, bigomba kuba bikubiyemo niba kuba irushanwa riba buri myaka ine bikomeje kuba ishingiro ryiza ry’uko umupira ucungwa haba mu marushanwa no mu bucuruzi ndetse no guteza imbere umupira w’amaguru muri rusange.”

Yavuze ko kandi “kugira imikino y’amakipe y’ibihugu mu marushanwa make ariko afite intego bishobora gukemura ibibazo bijyanye n’imibereho y’abakinnyi kimwe no kuzamura agaciro n’akamaro k’aya marushanwa.”

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yise iki gitekerezo “icyifuzo cyiza kandi kirambuye”, aho cyananotwe n’amashyirahamwe y’imikino 166, andi 22 ntiyacyemera.

Igikombe cy’Isi cy’abagabo gisanzwe gitegurwa buri myaka ine kuva mu 1930 ubwo cyakinwaga bwa mbere, uretse mu 1942 na 1946 aho kitabaye kubera Intambara ya Kabiri y’Isi.

Ni ko bimeze kandi no ku irushanwa ry’abagore, na ryo riba buri myaka ine kuva ritangijwe mu 1991.

Kuba Igikombe cy’Isi cyajya kiba buri myaka ibiri, bizagira ingaruka ku yandi marushanwa arimo Igikombe cy’u Burayi nacyo kiba buri myaka ine, hagati y’amarushanwa abiri y’Igikombe cy’Isi.

U Bufaransa ni bwo buheruka kwegukana Igikombe cy'Isi cy'abagabo kiba buri myaka ine
Igikombe cy'Isi cy'abagore nacyo kiba buri myaka ine
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ari mu bashimye igitekerezo cyatanzwe ku kuba Igikombe cy'Isi cyajya kiba buri myaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .