00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA yinyuzemo mu gusaba amakipe abakinnyi bahamagawe mu Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Ugushyingo 2021 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryibeshye ku rutonde rw’abakinnyi ryasabye amakipe ngo bitabire ubutumire bw’Amavubi, risaba abaheruka guhamagarwa mu Ukwakira nyamara hari impinduka nyinshi zabaye ugereranyije n’ikipe yahamagawe ku wa 4 Ugushyingo.

Ku wa 4 Ugushyingo ni bwo FERWAFA yatangaje urutonde rw’abakinnyi 31 bagomba gutangira umwiherero w’Amavubi yitegura imikino ya Mali na Kenya guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ugushyingo 2021.

Iyo Ikipe y’Igihugu ihamagawe, FERWAFA iba igomba kwandikira amakipe iyamenyesha ko hari abakinnyi bayo bahamagawe bityo bagomba kwemererwa kwitabira ubwo butumire.

Gusa, ibaruwa Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwandikiye abayobozi b’amakipe yahamagawemo abakinnyi ku wa Kane, yasize benshi mu rujijo.

Iyi baruwa yoherejwe kuri e-mail ku wa Kane, tariki ya 4 Ugushyingo, iriho urutonde rw’abakinnyi 36 bari bahamagawe mu Ukwakira ubwo u Rwanda rwiteguraga guhura na Uganda mu mikino ibiri y’umunsi wa gatatu n’uwa kane mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Habarurema Gahungu, Omborenga Fitina, Mugunga Yves, Tuyisenge Jacques, Bayisenge Emery, Nemeyimana Kato Samuel, Niyibizi Ramadhan, Kalisa Jamir, Nsengiyumva Isaac, Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Yannick, Meddie Kagere, Iradukunda Bertrand na Mutsinzi Ange bari ku urwo rutonde nyamara batarongeye guhamagarwa.

Umwe mu bayobozi b’amakipe yasabwe abakinnyi, yavuze ko bakibona e-mail bohererejwe babonye ko harimo kwibeshya, nta kibabuza gutanga abakinnyi bahamagawe ku wa Kane.

Ati “Nawe iyo uyibonye uhita ubona ko habayemo kwibeshya kandi bibaho. Tuzatanga abakinnyi nubwo nta yindi e-mail ikosoye turabona.”

Mu kiganiro Rirarashe cya Radio 1, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), na we yakomoje ku busabe bwa FERWAFA, avuga ko habayeho kwibeshya.

Ati “Bafashe urutonde rw’ubushize aba ari rwo bashyiraho. Ubu se uyu munsi twatanga Bertrand uri muri Township Rollers? Ni ukwibeshya. Urashaka kumbwira ko uyu munsi watumira Omborenga na Mukunzi bavunitse?”

Biteganyijwe ko abakinnyi 31 bahamagawe ku wa Kane, bitabira umwiherero ubera kuri Ste Famille guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ugushyingo, aho babanza gupimwa COVID-19 mu gihe imyitozo izajya ibera kuri Stade ya Kigali guhera ku wa Gatandatu.

U Rwanda rwamaze gusezererwa, ruzakira Mali mu mukino w’umunsi wa gatanu uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki ya 11 Ugushyingo saa Kumi n’ebyiri mu gihe ruzakirwa na Kenya tariki ya 14 Ugushingo.

Nyuma y’imikino ine imaze gukinwa mu Itsinda E, Mali ifite amanota 10 ikurikiwe na Uganda ifite amanota umunani, naho Kenya ifite amanota abiri imbere y’u Rwanda rufite inota rimwe.

Ikipe ya mbere muri iri tsinda ni yo izabona itike yo gukomeza mu ijonjora rya gatatu rizahuza amakipe 10 ya mbere mu matsinda yose kugira ngo yishakemo atanu azahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .