00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA yinjiye mu kibazo cya Rayon Sports na Nishimwe Blaise

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Kanama 2021 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Akanama Nkemurampaka mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) katumiye ubuyobozi bwa Rayon Sports n’umukinnyi wayo, Nishimwe Blaise, uherutse kwitabaza iri Shyirahamwe avuga ko ikipe ye itubahirije ibyo bumvikanye.

Nishimwe Blaise umaze umwaka umwe akinira Rayon Sports nyuma yo kuva muri Marines FC, yandikiye FERWAFA ku wa 4 Kanama, avuga ko itubahirije ibyo bumvikanye.

Uyu mukinnyi wifuzwa bikomeye na APR FC, yagaragaje ko atahawe miliyoni 1,4 Frw yagombaga kuba yarahawe bitarenze tariki ya 8 Ukuboza 2020 ndetse muri Nyakanga, yari yasabye Rayon Sports ko bavugurura amasezerano kuko asanzwe atubahirijwe.

FERWAFA yamenyesheje Rayon Sports na Nishimwe Blaise ko bagomba kwitaba Akanama Nkemurampaka kayo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Kanama 2021 saa Munani ndetse bakabanza kwipimisha COVID-19.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, aherutse kuvuga ko nta mwenda babereyemo Nishimwe Blaise kuko miliyoni 1,4 Frw bamugombaga, yayishyuriwe kuri konti ye ku wa 2 Kanama nyuma yo gukusanywa n’abafana.

Yavuze ko Rayon Sports yizeye ko uyu mukinnyi ari uwayo kuko ikipe yamwifuje yatanze amafaranga make atarishimwe kandi nta bindi biganiro byabayeho.

Nishimwe Blaise ukina mu kibuga hagati, asigaje amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports.

Inkuru bifitanye isano: Bite bya Seif na Nishimwe Blaise muri Rayon Sports?

Rayon Sports na Nishimwe Blaise bazitaba Akanama Nkemurampaka ka FERWAFA ku wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .