Ku wa Gatandatu nibwo FERWAFA yashyize ahagaragara umwambaro Amavubi azaserukana muri Shampiyona Nyafurika ya 2020 iri kuba ku nshuro ya gatandatu muri Cameroun guhera ku wa 16 Mutarama kugeza ku ya 7 Gashyantare 2021.
Uyu mwambaro wavugishije benshi bitewe n’uko ari ubwoko (version) bwakozwe n’uruganda rwa Errea mu mwaka w’imikino wa 2017-18, aho umaze imyaka itatu ukoreshwa n’amakipe y’u Rwanda ndetse icyagarutsweho cyane ni ahanditse amazina y’abakinnyi mu mugongo, aho yanditsweho habanje gusibwa ijambo RWANDA.
Mu gusobanura iki kibazo, mu itangazo FERWAFA yageneye Abanyarwanda kuri uyu wa Mbere, yavuze ko “Ubwo hategurwaga ibijyanye no kwitabira CHAN 2020, FERWAFA ifatanyije na Minisiteri ya Siporo batumije imyenda mishya yo gukinisha muri CHAN yagombaga kuba kuva ku wa 4 Mata kugeza ku wa 25 Mata 2020.”
“Bitewe n’uko igihe cyarimo kitari gihagije ku buryo Sosiyete yambika ikipe y’Igihugu yari kuba yamaze gukora umwenda wihariye “Customized Kit” nk’uko bisanzwe bikorwa, hafashwe umwanzuro wo gutumiza imyenda mishya ariko hagendewe ku myenda yari iri mu ruganda kandi ihuye n’amabara y’ikipe y’Igihugu.”
“Ikipe y’Igihugu yaserutse muri CHAN 2020 ifite imyenda mishya yaguzwe mu mwaka wa 2020. Bitewe n’uko imyenda y’abakinnyi iba igomba kwandikwaho amazina yabo, bisaba ko nta kindi kintu kigomba kuba cyanditseho.”
“Nubwo muri rusange imyenda y’abakinnyi yanditsweho amazina yabo kandi bigakorwa hubahirijwe amabwirizwa atangwa na CAF, byaje kugaragara ko habaye ikosa ku myenda y’abanyezamu kuko yaje yanditseho izina ry’Igihugu kandi yaragombaga kuza nta kintu cyanditseho kugira ngo hazandikweho amazina y’abakinnyi.”
“Mu gushaka igisubizo, hahise hatumizwa indi myenda y’abanyezamu ariko bitewe n’icyorezo cya COVID-19, iyo myenda ntiyabashije kuzira igihe nk’uko byari biteganyijwe ari nayo mpamvu yatumye imyenda y’abazamu yandikwaho amazina habanje gusibwa ibyari byanditsweho.”
“FERWAFA irabiseguraho ku bitaragenze neza kandi irabizeza ko ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, mu minsi iri imbere ibigomba gukorwa byose bijyanye n’ibikoresho by’ikipe y’Igihugu bizajya bikorwa neza kandi ku gihe.”
ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA MURI RUSANGE. pic.twitter.com/eWtNlNKNLY
— Rwanda FA (@FERWAFA) January 18, 2021
Si ku nshuro ya mbere Amavubi aserukanye umwambaro utajyanye n’igihe dore ko muri CHAN 2018 yabereye muri Maroc, Ikipe y’Igihugu yambaye uwakozwe na Errea mu mwaka w’imikino wa 2014-15. Muri CHAN 2016 ni bwo amakipe y’Igihugu yongeye kwambikwa na Errea nyuma y’umwaka umwe yambikwa na AMS.
Ubwo Umunyamakuru wa IGIHE yaherukaga kubaza ibijyanye n’imyambarire y’amakipe y’Igihugu, muri Nzeri 2020, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko amasezerano bari bafitanye na Errea yarangiye, ariko ashimangira ko kugura imyambaro bishingira ku mikoro.
Ati “Ni byo koko Ikipe z’Igihugu ziri mu nshingano za Minisiteri, kugira ngo zambikwe dukorana nabo [amashyirahamwe] kugira ngo turebe abakeneye imyambaro mu irushanwa bagiyemo, noneho tugafatanya no kureba imyambaro iboneka ni iyihe.”
“Mu gihe cyashize twari dufitanye amasezerano n’uruganda rwa Errea, yari amasezerano y’imyaka iri hagati y’itatu n’itanu, ayo masezerano ni yo twagenderagaho. Hari kuba yararangiye, ariko na none hari ukureba ibiciro cyangwa ikiguzi cy’imyenda. Tureba ibyo dushoboye kubona nk’Igihugu kugira ngo ikipe yitabire imikino.”
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iratangira urugendo rwayo muri CHAN 2020 kuri uyu wa Mbere saa tatu z’ijoro, aho yisobanura na Uganda mu mukino ubanzirizwa n’uhuza Maroc na Togo biri kumwe mu itsinda C rikinira i Douala.
Inkuru bijyanye: Imyambaro Amavubi azakinana muri CHAN 2020 yabaye igitaramo cya benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!