FERWAFA yashyize yemeza Mashami Vincent nk’umutoza mukuru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Werurwe 2021 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi igera kuri itanu hategerejwe kumenyekana niba koko Mashami Vincent yarongerewe amasezerano yo gukomeza gutoza Amavubi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryabitangaje kuri uyu wa Gatatu, rihamya ko yongerewe umwaka umwe.

IGIHE yatangaje ko Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe ku Cyumweru ndetse hari nyuma y’iminsi irindwi yanditse ko ari we gisubizo gihari.

Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo y’Igihugu ku wa 24 Gashyantare, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko “Umutoza w’Amavubi azamenyekana bitarenze ku wa Gatanu w’icyo cyumweru (nyuma y’iminsi ibiri).”

Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwa FERWAFA butumvikanye na Minisiteri ya Siporo ku mwaka umwe w’amasezerano wahabwaga umutoza, akaba ari na byo byatindije itangazwa rye.

Mu itangazo uru rwego ruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda rwashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, rwavuze ko “Mashami n’ikipe bagaragaje iterambere mu mikino bakinnye kandi byabaye imbarutso mu kongera amasezerano ye nk’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu mu wundi mwaka umwe.”

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yavuze ko Mashami yahawe inshingano zo “Kugeza Ikipe y’Igihugu mu mikino ya kamparampaka yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.”

Mashami yashimiye Minisiteri ya Siporo na FERWAFA uburyo bamushyigikiye ndetse avuga ko we n’abakinnyi be bategerejwe n’akazi gakomeye mu minsi iri imbere.

Ati “Dufite akazi gakomeye imbere yacu kandi ni ugukomeza gukora cyane. Nshimishijwe n’icyizere FERWAFA na Minisiteri ya Siporo kuri ubu buryo badushyigikiye, ni ikintu umutoza we yakwifuza kugira.”

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru, ku wa Kane cyangwa ku wa Gatanu, Mashami Vincent azahamagara abakinnyi bazitabira umwiherero wo kwitegura imikino ya Mozambique na Cameroun, yombi izaba mu mpera z’uku kwezi mu gushaka itike ya CAN 2021.

Ni ku nshuro ya gatatu Mashami Vincent yongerewe amasezerano mu Ikipe y’Igihugu

Bwa mbere yayahawe muri Kanama 2018 asimbuye Umudage Antoine Hey wari wagiye muri Mutarama uwo mwaka.

Muri Kanama 2019, yahawe amasezerano y’agateganyo, asabwa ko mu mezi atatu azafasha u Rwanda kubona itike ya CHAN 2020, gusezerera Seychelles mu rugendo rugana mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022 no kubona amanota ane mu mikino ibiri ibanza yo gushaka itike ya CAN 2021.

Nyuma yo kugera kuri bimwe mu byo yasabwe nubwo yatsinzwe imikino ibiri ya Mozambique na Cameroun mu rugendo rwa CAN 2021, Mashami yongerewe amasezerano y’umwaka umwe muri Gashyantare 2020.

Umusaruro wa Mashami mu mwaka w’amasezerano urangiye

Muri Werurwe 2020 ni bwo Ikipe y’Igihugu yari gukina imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika hamwe na Cap-Vert, muri Kamena igakina indi ibiri hamwe na Cameroun na Mozambique.

Gusa, ibiri ya mbere yimuriwe mu Ugushyingo kubera COVID-19 mu gihe indi ibiri isigaye izakinwa muri Werurwe 2021.

Mu Ukwakira 2020 hari kuba imikino ibiri ibanza yo mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, ariko kubera icyorezo cyibasiye Isi kigatuma gahunda nyinshi zisubikwa, imikino yimuriwe [izatangira] muri Kamena 2021.

Hagati y’ayo marushanwa yombi, kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata 2020 ni bwo hari hateganyijwe Shampiyona Nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) muri Cameroun, ariko na yo birangira yimuriwe mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu gushaka itike ya CAN 2021, imikino ibiri yakinwe yarangiye u Rwanda rubonye amanota abiri nyuma yo kunganya na Cap-Vert ubusa ku busa mu mikino yombi ndetse mu mibare biracyashoboka ko u Rwanda rwabona itike yo gukina iki Gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri Mutarama 2022.

Icyazamuriye amanota Mashami Vincent ni uburyo Amavubi y’abakina imbere mu gihugu yitwaye mu bihe bikomeye bya COVID-19, aho yageze muri ¼ cya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse akaba ari byo yari yasabwe ubwo yongererwaga amasezerano mu mwaka ushize.

Mashami Vincent yemejwe nk'Umutoza Mukuru w'Amavubi
Mashami Kevin aganira na Muhire Kevin abereye umutoza
Mashami Vincent yahawe inshingano zo kugeza Amavubi mu mikino ya kamarampaka yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .