Ku Cyumweru ni bwo urubuga rwa internet rwa CAF rwanditse ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangira tariki ya 15 Mata 2021, igakinwa mu matsinda ane kugira ngo irangirire igihe.
Muri iyo nkuru, rwagaragaje ko rwavuganye n’Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Karangwa Jules, akaruhamiriza ayo makuru.
Abinyujije kuri Twitter, Karangwa Jules, yavuze ko nta muntu uri mu bashinzwe itangazamakuru rya CAF, bigeze bavugana, ashimangira ko ibyatangajwe ntaho bihuriye n’ukuri.
Yagize ati “Namaganye cyane ibyatangajwe na CAF muri iyi nkuru yayo kuko nta muntu wo mu bashinzwe itangazamakuru ryayo twavuganye ku byerekeye isubukurwa rya shampiyona. Ni gute nakwemeza amatariki yo gusubukura shampiyona mu gihe guverinoma itaraduha uburenganzira bwo gusubukura ibikorwa by’umupira w’amaguru?”
Yakomeje agira ati “Magingo aya, twasabye uruhushya rwo gusubukura ibikorwa hakurikijwe amabwiriza ya Minisiteri, kandi ubwo busabe buzasuzumwa na Minisiteri ya Siporo n’iy’Ubuzima mbere yo guha FERWAFA uruhushya. Reka turutegereze.”
1/2 I strongly denounce this article of @CAF_Online as I have not talked to anyone from CAF media team about the resumption of the league. How would I confirm the dates of restart whereas the gov't haven't yet permitted us to resume football activities?.
— Jules Karangwa (@KarangwaJules) March 21, 2021
CAF yari yatangaje ko FERWAFA iteganya gukina shampiyona mu buryo bw’amatsinda ane, buri rimwe rikaba rigizwe n’amakipe ane, abiri ya mbere akaba ari yo abona itike ya 1/4.
Muri iryo rushanwa ryakinwa hagati y’ibyumweru bine na bitandatu, amakipe abiri yagera ku mukino wa nyuma ni yo yabona itike yo kuzahagararira u Rwanda muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino wa 2021/22.
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe tariki ya 12 Ukuboza 2020 imaze gukinwamo iminsi itatu gusa, kubera ko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.
Hari ku munsi wayo wa gatatu, imikino ine imaze gusubikwa kubera COVID-19 irimo iyari gukinwa n’amakipe ya Rayon Sports na Rutsiro FC icyo gihe yari amaze iminsi mu kato. Indi ine ni iyari gukinwa na APR FC na AS Kigali zari mu mikino Nyafurika.
Marines FC yari ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi, ikurikiwe na Musanze FC yari ifite amanota atandatu mu mikino ibiri mu gihe Mukura Victory Sports yari ifite inota rimwe mu mikino itatu.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize, Minisiteri ya Siporo yakomoreye shampiyona z’icyiciro cya mbere mu mikino yose, ariko ivuga ko kugira ngo imyitozo n’amarushanwa bikorwe bigomba gusabirwa urushya.
Indi nkuru wasoma: Ferwafa yashyizeho ibihano bikarishye ku makipe azarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!