Ferwafa yajuriye muri FIFA ku mafaranga yategetswe kwishyura McKinstry watozaga Amavubi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 22 Kamena 2018 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Abanyamategeko ba Ferwafa batangiye inzira zo kujurira muri FIFA ku cyemezo yafashe igategeka iri shyirahamwe kwishyura uwahoze ari Umutoza w’Amavubi, Jonathan McKinstry, asaga miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda kubera ko ‘yirukanywe binyuranyije n’amategeko’.

Ibi byatangajwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène, mu kiganiro n’itangazamakuru cyateguwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo igatumira abafatanyabikorwa bayo batandukanye.

Brig. Gen. Sekamana yavuze ko ikibazo cya Ferwafa na McKinstry gikwiye kureberwa ku kuba amasezerano yari ariho mu gihe cye yari ateguranywe ibibazo kandi akozwe mu buryo burimo “ingingo ziteza urujijo”.

Yagize ati “Yarareze, byitwa ko yatsinze, amasezerano uko yari asinywe, yari asinywe n’inzego zigera kuri eshatu ari zo Minisiteri, Ferwafa na we. Muri ayo masezerano uko byari biteganyijwe niyo makosa yagiye abaho, banashyiramo ko igihe batazumvikana bizakemurwa n’inzego za FIFA na CAF.”

Yongeyeho ati “Inzego za FIFA zategetse ko twatsinzwe ariko harimo uburyo bwo kujurira. Ubu turi kujurira, abanyamategeko bacu bafatanyije na Minisiteri bari muri ubwo buryo bwo kujurira.”

“Uriya ni umukozi wa Minisiteri, uhembwa na Minisiteri, iyo ari amafaranga ya Leta biba bikwiye kwandikwa ko ari inkiko zindi zigomba kubikora.”

FIFA yari yategetse ko McKinstry yishyurwa ibihumbi 182 by’amadolari ya Amerika, akabakaba 157 000 000 Frw.

Brig. Gen. yavuze ko Ferwafa iteganya gutangaza neza aho ibijyanye no kujurira ibigeze mu minsi iri imbere hamaze kumenyekana neza amakuru y’imvaho ku myanzuro izafatwa gusa kuri ubu bakaba bari muri izo nzira bashaka “kugarura ibintu mu buryo kugira ngo bisobanuke neza.”

McKinstry wari umaze umwaka n’igice atoza Amavubi yirukanywe mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 18 Kanama 2016 mu gihe yari yazindukiye mu kazi ndetse amaze gutanga urutonde rw’abakinnyi yifuzaga kuzakoresha ku mukino Amavubi yari afitanye na Ghana mu guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika cya 2017.

Kwirukanwa kwe kwabanje gutangazwa mu itangazamakuru mbere y’uko we ahabwa ibaruwa imusezerera. Mu magambo yabwiye umunyamakuru wa IGIHE bari kumwe ayishyikirizwa yavuze ko bitunguranye kuko n’abayobozi bari baherutse gufata icyemezo cyo kumwongerera amasezerano y’imyaka ibiri bitewe n’uko bishimiraga ibyo akora.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène, avuga ko amasezerano ya McKinstry yari arimo ingingo ziteza urujijo
Minisiteri y'Umuco na Siporo kuri uyu wa Kane, tariki 21 Kamena 2018, yagiranye ikiganiro n'itangamakuru iri kumwe na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza