Ferwafa yahagaritse umusifuzi wasifuye umukino wa Mukura na APR FC

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 3 Werurwe 2017 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryarangije gufatira ibihano Uwikunda Samuel wasifuye umukino APR FC yatsindiyemo Mukura ibitego 3-2 nyuma yo kwirengagiza nkana amategeko asanzwe agenga imisifurire.

Ikipe ya Mukura VS yatsinzwe na APR FC ibitego 3-2 mu mukino wabereye i Huye kuwa gatanu ushize, gusa raporo yaje gutangwa igaragaza ko habayemo amakosa atihanganirwa mu misifurire, maze birangira inteko y’abasifuzi isabye ko Uwisenga yafatirwa ibihano kubera ibyo yagaragaje muri uyu mukino.

Uwikunda Samuel yahagaritswe ukwezi azira kwanga gutanga ikarita itukura ku bushake

Uwikunda yashinjwe kwirengagiza nkana amategeko, ubwo yimaga ikarita y’umutuku Simpenzwe Hamidou wa Mukura wari umaze gutera umutwe umukinnyi wa APR FC Issa Bigirimana. Samuel Uwikunda ngo yanze gutanga iyi karita kandi umusifuzi wa kane yarabimubwiye ko Hamidou yakoze iri kosa.

Igitangaje aha, ni uko nubwo icyemezo uyu musifuzi yahagarikiwe cyasaga nk’ikibogamiye ku ruhande rwa Mukura, nyuma y’umukino Ivan Minaert utoza iyi kipe y’ i Huye ni we waje kwikoma abasifuzi abashinja kudasifurira neza ikipe atoza.

Ivan Mianert yari yagize ati “Bisa nk’aho abasifuzi batinya APR FC , hari penaliti batwimye hamwe n’iyo bimye Amagaju ubushize. Herve(Rugwiro) yagakwiye kuba na we yahawe ikarita y’umutuku. Byose ntabyo bakoze, iyi si ruhago ni iterabwoba”.

“Iyi ntiyagakwiye kuba ari yo mitekerereze iri mu mupira kuko nk’ubu(APR FC) bageze mu mikino nyafurika babura abo batera ubwoba birangira ntaho bageze. Bashatse batuza tugakina”.

Uwikunda Samuel yahagaritswe ukwezi adasifura bivuze ko atazagaragara mu kibuga hagati uhereye ku munsi wa 19 wa shampiyona tariki ya 3 Werurwe, ukageza mu mpera z’ukwezi kwa kane tariki ya 2 Mata 2017.

APR FC yari yatsinze Mukura mu mukino yihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza