FERWAFA n’amakipe mu nama izemeza igihe Shampiyona izasubukurirwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Mata 2021 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatumiye amakipe y’Icyiciro cya Mbere mu nama nyunguranabitekerezo izaba ku wa Kabiri tariki ya 6 Mata 2021, izaganira ku isubukurwa rya Shampiyona imaze amezi ane idakinwa.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru yahagaritswe guhera ku wa 12 Ukuboza 2020, hashize icyumweru kimwe itangiye. Ni nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo isanze hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19 ndetse hakaba hatarakurikijwe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Nk’uko bigaragara mu butumwa IGIHE yabonye bwoherejwe ku wa Gatandatu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje amakipe ko hari inama izabahuza ku wa Kabiri tariki ya 6 Mata 2021 ku biro byaryo i Remera saa Cyenda.

Buvuga ko “Iyi nama igamije kuganira ku isubukurwa rya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo y’umwaka wa 2020/21.”

Buri kipe yasabwe kuzahagararirwa na Perezida wayo cyangwa Visi Perezida cyangwa undi muyobozi ariko wahawe uburenganzira bwanditse na Perezida w’ikipe.

FERWAFA yatumiye amakipe mu gihe komisiyo yihariye ikuriwe na Dr Moussa Hakizimana ikomeje kuyasura ireba niba yujuje ibisabwa ngo asubukure imyitozo.

Nyuma yo gusura amakipe ya AS Kigali, Police FC, Gorilla FC na Kiyovu Sports ku wa Kane no ku wa Gatanu, Musanze FC n’amakipe y’i Rubavu ni yo yari atahiwe ku wa Gatandatu.

AS Kigali na Police FC zapimishije abakozi bazo COVID-19 ku wa Gatandatu ndetse ikipe y’Umujyi wa Kigali yahise ijya mu mwiherero.

Kugeza ubu ntibiramenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izasubukurirwa mu gihe tariki ya 15 Mata 2021 yari yavuzwe, yatewe utwatsi na FERWAFA.

Byitezwe ko nigaruka, izakinwa mu matsinda ane kugira ngo ibashe kurangirira igihe ndetse iyi ngingo iri mu zizagarukwaho mu nama izaba ku wa Kabiri.

Ubwo yahagarikwaga mu Ukuboza, yari igeze ku munsi wayo wa gatatu, imikino ine imaze gusubikwa kubera COVID-19 irimo iyari gukinwa n’amakipe ya Rayon Sports na Rutsiro FC icyo gihe yari amaze iminsi mu kato. Indi ine ni iyari gukinwa na APR FC na AS Kigali zari mu mikino Nyafurika.

Marines FC yari ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi, ikurikiwe na Musanze FC yari ifite amanota atandatu mu mikino ibiri mu gihe Mukura Victory Sports yari ifite inota rimwe mu mikino itatu.

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwatumiye amakipe mu nama izemeza igihe Shampiyona izasubukurirwa n'uburyo izakinwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .