00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FC Barcelone yahombye asaga miliyoni 409£ mu mwaka ushize w’imikino

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa FC Barcelone bwatangaje ko bwagize igihombo cya miliyoni 409£ (agera kuri miliyari 563,4 Frw) mu mwaka w’imikino wa 2020/21 mu gihe inyungu yayo yagabanutse ku rwego rwa 26%.

FC Barcelone ni imwe mu makipe yakozweho cyane n’icyorezo cya Coronavius cyibasiye Isi kuva mu mpera z’umwaka wa 2019.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Nzeri 2021, iyi kipe yatangaje ko yahombye asaga miliyoni 409£ mu mwaka w’imikino wa 2020/21 nyuma y’uko ayo yinjizaga yagabanutse ahubwo hakiyongera ayo ikoresha mu bikorwa bitandukanye.

Ibi byatumye isoza umwaka muri Kamena ifite umwenda wa miliyoni 451€ mu gihe igiteranyo cy’ayo mu myaka itatu iheruka cyanganaga na miliyari 1.1£.

Umuyobozi Mukuru wayo, Ferran Reverter, yatangaje ko mu mwaka w’imikino wa 2020/21, hinjijwe miliyoni 631€ mu gihe ikipe yari yarateganyije kubona miliyoni 828€.

Imishahara ya FC Barcelone iheruka gukurwa kuri miliyoni 246£ igera kuri miliyoni 85£. Mu mwaka w’imikino wa 2018/19, iyi kipe yakoresheje miliyoni 580£, nyuma aba miliyoni 331£.

Perezida wayo, Joan Laporta, mu mpeshyi y’uyu mwaka yabwiye abanyamakuru ko imishahara yayo irimo n’ayahembwaga Lionel Messi ingana na 110% by’ayo ikipe yinjiza.

Nyuma yo kunanirwa kongerera amasezerano uyu mukinnyi waguzwe na Paris Saint-Germain, na bwo imishahara ya FC Barcelone yakomeje kuba kuri 95%.

Ibi byatumye Antoine Griezmann wari mu bahembwa menshi, asubizwa muri Atlético Madrid, Messi ajya muri PSG mu gihe Miralem Pjanić yatijwe muri Besiktas.

Ibijyanye n’umutungo w’iyi kipe byamenyekanye cyane ubwo yananirwaga kwandikisha abakinnyi bashya barimo Memphis Depay, Emerson, Sergio Agüero na Eric Garcia mu mpeshyi, ariko igobokwa na bamwe mu bakinnyi barimo Gerard Piqué bemeye kugabanya imishahara.

Kuri ubu, iyi kipe itozwa na Ronald Koeman ntiyorohewe mu mikino ya Shampiyona, aho imaze gutsinda itatu muri irindwi imaze gukina mu gihe kandi yatsinzwe imikino ibiri ibanza yahuyemo na Bayern Munich ndetse na Benfica muri UEFA Champions League.

FC Barcelone yatangaje ko yahombye asaga miliyoni 409£ mu mwaka ushize w’imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .