00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Europa League: Arsenal yatsindiwe muri Espagne, Man United ikandagiza ikirenge ku mukino wa nyuma inyagiye Roma

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 Mata 2021 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Arsenal ntiyahiriwe n’ijoro ryo kuri uyu wa Kane kuko yatsindiwe muri Espagne ibitego bibiri kuri kimwe na Villarreal itozwa na Unai Emery ku mukino wa ½ wa Europa League mu gihe Manchester United yo yakandagije ikirenge kimwe ku mukino wa nyuma itsinze AS Roma ibitego 6-2.

Arsenal ishaka kwegukana iki gikombe kugira ngo izabone uko ikina Champions League, yananiwe gutsindira hanze kuko mu gice cya mbere yatsinzwe ibitego bibiri byihuse. Icya mbere cya Villarreal cyinjijwe na Manu Trigueros ku munota wa gatanu, Raul Albiol aza gushyiramo icya kabiri mbere yo kujya ku ruhuka.

Ibyago bya Arsenal byakomeje kwiyongera kuko igice cya kabiri kigitangira, Ceballos yahawe ikarita itukura agasohoka mu kibuga nyuma yo gukinira nabi Dani Parejo. Gusa Nicolas Pepe yaje kuyihesha igitego cy’ingenzi kuri penaliti ku ikosa ryakorewe Bukayo Saka.

Mu minota 15 ya nyuma Villarreal nayo yabonye ikarita itukura yahawe Etienne Capoue ku ikosa yakoreye Saka. Ubu Arsenal irasabwa kuzatsinda nibura igitego kimwe ku busa mu mukino uzabera mu Bwongereza mu cyumweru gitaha kugira ngo yizere gukomeza.

Ku rundi ruhande, Manchester United yo irasa n’iyamaze kwizera kugera ku mukino wa nyuma ibikesheje ibitego 6-2 yatsinze AS Roma.

Bruno Fernandes yatsinze bibiri, Edinson Cavani nawe atsinda bibiri mu gihe Paul Pogba na Mason Greenwood buri wese yatsinze kimwe.

Raul Albiol yashimangiye intsinzi ya Villarreal mbere y'uko igice cya mbere kirangira
Ceballos yahawe ikarita itukura igice cya kabiri kikirangira
Etienne Capoue wavunitse agasohorwa mu kibuga ateruwe, nawe yahawe ikarita y'umutuku ku ikosa yakoreye Saka
Pepe yatsindiye Arsenal igitego cy'ingenzi gishobora gutuma ikomeza
Abakinnyi ba Arsenal barasabwa kuzatsinda nibura igitego kimwe ku busa mu mukino wo kwishyura
Fernandes yitwaye neza muri uyu mukino ahesha ikipe ye intsinzi
Manchester United yizeye kugera ku mukino wa nyuma nta kabuza
Abakinnyi ba Manchester United bishimira igitego cya Cavani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .