Ethiopia mu nzira y’u Rwanda igana muri CHAN 2020

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Kanama 2019 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izahura n’iya Ethiopia mu ijonjora rya kabiri ari na ryo rya nyuma mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN 2020’, irushanwa rizabera muri Cameroun.

Ethiopia yaraye isezereye Djibouti iyitsinze ibitego 4-3 mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere ryahuje amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, maze iyisezerera ku bitego 5-3 mu mikino yombi.

U Rwanda ruzongera guhura na Ethiopia hashakwa itike ya CHAN nk’uko byagenze no mu 2017 ubwo hashakwaga iya 2018, Amavubi agakomeza ku bitego 3-2.

Ethiopia ni yo yari kuzakira CHAN 2020 ariko yarayambuwe, ihabwa Cameroun ndetse bituma ikina amajonjora yo gushaka itike.

U Rwanda rwahawe guhura n’ikipe yari gukomeza hagati Ethiopia na Djibouti mu ijonjora rya kabiri rizakinwa muri Nzeri bitewe n’uko ruri mu bihugu bihagaze neza muri aka karere kuko rwitabiriye amarushwa abiri aheruka ya CHAN.

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016 yabereye i Kigali, runitabira iyabereye muri Maroc mu mwaka ushize, ruzaba rushaka gukina iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ndetse izaba ari iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani.

Imikino ibanza y’ijonjora rya kabiri izakinwa hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Nzeri mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya tariki ya 18 n’iya 20 Ukwakira 2019.

Ibihugu 15 bizakomeza muri iri jonjora biziyingera kuri Cameroun ifite itike nk’igihugu kizakira irushanwa mu ntangiriro za 2020.

Uko gahunda y’ijonjora rya nyuma iteye muri buri karere

Akarere k’Amajyaruguru (Amakipe abiri ni yo azakomeza)

  • Algérie vs Maroc
  • Tunisie vs Libya

Akarere k’Iburengerazuba A (Amakipe abiri ni yo azakomeza)

  • Mauritanie vs Mali
  • Sénégal vs Guinée

Akarere k’Uburengerazuba B (Amakipe atatu ni yo azakomeza)

  • Togo vs Nigeria
  • Niger vs Côte d’Ivoire
  • Ghana vs Burkina Faso

Akarere ko Hagati (Ibihugu bibiri nibyo bizakomeza + Cameroun)

  • Centrafrique vs RDC
  • Guinée Equatoriale vs Congo

Akarere k’Iburasirazuba no Hagati (Ibihugu bitatu nibyo bizakomeza)

  • Burundi vs Uganda
  • Ethiopia vs Rwanda
  • Tanzanie vs Sudani

Akarere k’Amajyepfo (Ibihugu bitatu nibyo bizabona itike)

  • Zambia vs Eswatini
  • Namibia vs Madagascar
  • Lesotho vs Zimbabwe
U Rwanda rwabonye itike ya CHAN 2018 rusezereye Ethiopia mu Ugushyingo 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza