Ese COVID-19 itarangiye twava ku mupira burundu? –KNC yasabye ko Shampiyona isubukurwa cyangwa igaseswa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Gashyantare 2021 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Nyiri Gasogi United ikina mu Cyiciro cya Mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yasabye ko hafatwa umwanzuro ntakuka kuri Shampiyona yahagaritswe kubera COVID-19 kuko kuba itari gukinwa biri guteza igihombo ku makipe.

Shampiyona y’Igihugu mu mupira w’amaguru yahagaritswe na Minisiteri ya Siporo ku wa 12 Ukuboza 2020 nyuma y’uko hari amakipe amwe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.

Icyo gihe, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryategetswe gupimisha abakinnyi n’abakozi b’amakipe yose mbere y’uko basubira mu miryango yabo.

Mu kiganiro yagiranye na TV1 ku wa Kane, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bikwiye kugaragaza aho bihagaze, bikemeza niba Shampiyona ikomeza cyangwa igaseswa kuko kuba abakinnyi batari gukina biri gutera igihombo ba nyir’amakipe.

Ati “Ntekereza ko ari FERWAFA cyangwa na Minisiteri, bakwiye gufata icyemezo bakavuga niba Shampiyona bayihagarika burundu cyangwa se igakomeza, abantu bagasubira mu myitozo bitegura kuyisubukura.”

“Niba umuntu afite abakinnyi yahaye amasezerano y’umwaka, n’uyu munsi agihemba, barafashe amafaranga yo kugurwa ubwo basinyaga, ayo apfuye ubusa, ni ibihombo ku makipe. Bamwe bashobora kutabivuga ariko birakwiye ko abantu babirebaho, bavuge bati shampiyona irakomeza cyangwa ntikomeza.”

Amakipe yari yemeye gukurikiza ingamba zashyirwaho ariko ababishinzwe baryumyeho

Kuwa 24 Ukuboza 2020, FERWAFA yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’amakipe y’Icyiciro cya Mbere, impande zombi zirebera hamwe icyakorwa kugira ngo Shampiyona yongere gusubukurwa, hirindwa amakosa yabaye agatuma ihagarikwa.

Mu byo FERWAFA n’amakipe bari bumvikanye harimo kuvugurura amabwiriza yari yatanzwe mu Ukuboza mbere yo gutangira Shampiyona ndetse no gushyiraho ibihano biremereye birimo guterwa mpaga no kwirukanwa muri Shampiyona ku bo byagaragara ko bananiwe burundu kubahiriza ingamba zafashwe.

KNC yavuze ko nubwo izo ngamba zari zemeranyijweho, ariko ntawe uzi irengero ryabyo kuko bitongeye kuvugwaho.

Ati “Ingamba, hari ibyo twemeranyije, bimaze amezi n’amezi, nta kindi kibivugwaho. Niba bidashoboka Minisiteri na FERWAFA nibaveyo bavuge bati ibi bintu nibihagarare kuko izindi nzego zose hari uburyo zikora imicungire y’ibijyanye na COVID-19 kandi ni ngombwa, uyu munsi ntawe uzi igihe COVID-19 izarangirira, ese itarangiye twava ku mupira burundu?”

“Nta nubwo abakora siporo gusa ari bo badashobora kwirinda mu Rwanda nk’uko abacuruzi babikora mu masoko n’ahandi. Ni ibintu bikwiye gusobanuka.”

“Hakwiye kujyaho ingamba zikubahirizwa, shampiyona igasubukurwa, niba Ikipe y’Igihugu isohoka shampiyona idahari byo se si ikibazo? Keretse niba twumva ko tugomba kuva mu marushanwa yose uyu mwaka, byose tukabihagarika.”

Abashinzwe siporo bakwiye kwigira ku bindi bihugu

Umuyobozi wa Gasogi United yakomeje avuga ko niba hari ibindi bihugu biri gukina ubu ndetse amashyirahamwe mpuzamahanga agategura imikino yitabirwa n’u Rwanda, bikwiye kuba isomo ku bashinzwe siporo mu gihugu ry’uburyo na bo bashobora gukoramo amarushanwa.

Ati “Urebye byaba bitangaje, ntabwo u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine cyahuye na COVID-19, ntabwo twigeze tugira imibare y’ubwandu bwa COVID-19 irengeje iya Misiri, ariko shampiyona yabo irakinwa ariko hakurikizwa ingamba. Yewe ntabwo dushobora kuba turusha ibibazo Cameroun, habaye CHAN irarangira, nta nubwo twavuga ko ari twe tuzi ko hari ikibazo mu mupira w’amaguru mu bijyanye na COVID-19 kurusha abawureberera ku Isi, FIFA, ndetse na CAF.”

“Biratangaje kumva ko Amavubi yajya muri Cameroun agakina, akubahiriza ingamba za COVID-19, tukumva ko hano tutazubahiriza tugakina kandi ibyo muri siporo birashoboka cyane cyane umupira w’amaguru, biroroshye cyane kuko ubwo bapimaga amakipe yose, abarwayi babonetse bari bake cyane ugereranyije no mu zindi nzego.”

Minisiteri ya Siporo na FERWAFA ntibarafata icyemezo niba Shampiyona yasubukurwa muri Werurwe

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku wa Kabiri, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Uwayezu François Régis, yavuze ko ibijyanye no gusubukura Shampiyona muri Werurwe ntabyo bazi ndetse batarafata umwanzuro kuri Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2021.

Yakomeje avuga ko ibijyanye n’isubukurwa rya Shampiyona “bikiri kuganirwaho.”

Ibi bihura neza n’ibyatangajwe na Rurangayiye Guy ushinzwe siporo muri Minisiteri ya Siporo, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu kigaruka ku rugendo rw’Amavubi muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun.

Yagize ati “Ntabwo twavuga ngo Shampiyona izatangira ryari, inzego za leta zibanza gukorana, ntabwo ari Minisiteri ya Siporo gusa, habanza kubaho ubufatanye, habanzaho kubaho isuzuma, ubwirinzi bumeze gute, ubushobozi bw’amakipe bumeze gute, inzego z’ubuzima ziratugira iyihe nama, iz’umutekano ziratugira iyihe nama kuko murabona ko igitego cya Sugira cyonyine cyakuye abantu mu rugo, murebe rero APR, Rayon Sports zakinnye n’ibindi byose muri iki gihe.”

“Abantu baracyabyigira hamwe, federasiyo iracyategura gahunda, hari amabwiriza mashya yamaze gusubiramo bifuzaga ko mu mpera z’ukwezi kwa kabiri no mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu Shampiyona yakongera igasubukurwa, ariko byose bizaterwa n’uko icyorezo kigenda gikaza umurego cyangwa gicogoza. Umupira munini uri mu gice cy’Abanyarwanda, aho tugomba kubahiriza ingamba kugira ngo imyidagaduro yongere isubukurwe.”

Nk’uko IGIHE yabyanditse ku wa Kabiri, hari gutekerezwa uburyo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere yasubukurwa muri Werurwe, gusa byose bikazaterwa n’ingamba zo kwirinda COVID-19 zizaba zigezweho.

Mu gihe nta ngamba nshya zerekeye siporo rusange ziheruka gutangazwa, iziheruka gufatwa zerekeye kwirinda icyorezo cya COVID-19 muri rusange zizageza ku wa 22 Gashyantare 2021.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru yahagaritswe nyuma y’iminsi yayo itatu, imikino umunani imaze gusubikwa, irimo ine yasubitswe kubera COVID-19, yari gukinwa n’amakipe arimo Rayon Sports na Rutsiro FC icyo gihe yari yashyizwe mu kato ku munsi wa kabiri n’uwa gatatu. Indi ine yari gukinwa n’amakipe ya APR FC na AS Kigali yari mu marushanwa Nyafurika.

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yasabye Minisiteri ya Siporo na FERWAFA gufata umwanzuro kuri Shampiyona yahagaritswe kubera COVID-19
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Shampiyona yahagaritswe mu Ukuboza, nta gihindutse izasubukurwa muri Werurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .