Enyimba FC irimo amakimbirane yageze i Kigali itari kumwe na kapiteni wayo (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Nzeri 2018 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Enyimba FC yo muri Nigeria igomba gukina na Rayon Sports mu mukino wa CAF Confederation Cup, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nzeri itari kumwe na kapiteni wayo, Mfon Udoh.

Iyi kipe ifite ibikombe byinshi muri Nigeria ndetse ikaba n’imwe mu bihangange ku mugabane wa Afurika, izacakirana na Rayon Sports mu mukino ubanza wa ¼ cy’irushanwa rya Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo.

Yageze i Kigali itari kumwe na kapiteni wayo Mfon Udoh ukina nka rutahizamu wagiranye ibibazo byo kutumvikana n’ikipe ikamuhagarika nawe kuri uyu wa Gatanu, akaba yahise atangaza ko atandukanye na yo burundu nyuma y’imyaka itanu yari ayikiniye.

Aganira n’ikinyamakuru cy’iwabo cya scorenigeria, uyu musore w’imyaka 26 yagize ati “Amasezerano yanjye na Enyimba FC yarangiranye na shampiyona. Natandukanye nayo ndetse ubu hari andi makipe yatangiye kunyifuza.”

Ibinyamakuru bitandukanye muri iki gihugu bitangaza ko uyu mukinnyi atari we wenyine warangije amasezerano ahubwo gutandukana n’ikipe byatewe n’uko batari bacyumvikana.

Mfon Udoh ni rutahizamu ukomeye cyane ufite agahigo ko kuba ariwe watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Nigeria mu mwaka umwe, 23 mu 2014 ndetse akaba yarabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu marushanwa ya CAF Champions League mu 2016, ubwo yinjizaga icyenda.

Aganira n’itangazamakuru bakigera ku kibuga cy’Indege i Kanombe, Ikechukwu Ezenwa wasigaranye igitambaro cy’ubukapiteni yatangaje ko intego yabo ari ugushaka amanota atatu byakwanga bakanganya kuko Rayon Sports bayikurikiranye ari ikipe ikomeye.

Yagize ati “Nishimiye kugaruka i Kigali. Nari mpari muri CHAN 2016, u Rwanda ni igihugu cyiza. Tuje gukina na Rayon Sports, nta mukino woroha, tuzagerageza kugaragaza impano zacu no gukora cyane."

"Rayon Sports ni ikipe nziza ariko na Enyimba FC ni ikipe nziza. Turi hano dushaka intsinzi cyangwa kunganya Imana nidufasha."

Abajijwe niba gukina batari kumwe na kapiteni wabo Mfon Udoh bitazabagiraho ingaruka, yavuze ko hari ibyo yakoraga mu kibuga bazabura kuko ari umukinnyi mwiza cyane ariko n’abahari bazakora ibishoboka bakitwara neza imbere ya Rayon Sports.

Kureba uyu mukino uzatangira saa 15:00 ku cyumweru kuri stade ya Kigali, itike ya make ni 3000Frw ahasanzwe, 5000Frw ahatwikiriye na 30000 mu cyubahiro.

Abakinnyi ba Enyimba FC basohoka mu kibuga cy'indege
Bagaragazaga kumwenyura nk'abifitiye icyizere
Binjira mu modoka yabajyanye kuri Classic Hotel aho bacumbitse
Enyimba FC niyo kipe irusha izindi ibigwi muri Nigeria
Ikechukwu Ezenwa wasigaranye igitambaro cy’ubukapiteni yavuze ko baje i Kigali gushaka intsinzi cyangwa kunganya na Rayon Sports
Umunyamabanga wa Rayon Sports King Bernard aganira n'uwaje ayoboye ikipe ya Enyimba FC

Amafoto: Salomo George


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza