00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza wa Rayon Sports yavuze kuri APR FC itarakinnye na Etincelles, ageze kuri Kwizera aryumaho

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ugushyingo 2021 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Umutoza wungirije muri Rayon Sports, Dusange Sacha, yavuze ko kuba APR FC itarakinnye na Etincelles mu mukino wasubitswe mu cyumweru gishize bishobora kuyibera byiza cyangwa bibi.

Dusange yabivuze mu gihe Rayon Sports iheruka gutsinda Bugesera FC ibitego 3-1, izakirwa na APR FC mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona uzabera i Nyamirambo ku wa Kabiri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dusange yabajijwe niba gutsinda Bugesera FC bibaha amahirwe yo kwitwara neza imbere ya APR FC, avuga ko nubwo bakinnye neza, ariko bagifite ibyo gukosora.

Ati “Iyo ugize umukino nk’uyu ukabona bimeze neza, ukomeza muri uwo mujyo, ukagira ibindi wongeraho. Gukina umupira ni nko kwigisha, uwigisha ahozaho. Hari utuntu two gukosora, tuzareba ikizavamo mu mukino tuzakina.”

Abajijwe uko abona kuba APR FC itarakinnye na Etincellles FC mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona wasubitswe, niba atari amahirwe menshi kuri yo cyangwa kuri Rayon Sports, Dusange yavuze ko byose bishoboka.

Ati “Byose birashoboka kuko ku muntu uri gutegura Shampiyona akaba atakinnye, ku ruhande rumwe biba ari amahirwe kuko aba yaruhutse, ku rundi biba ari bibi kuko aba atakinnye, wowe uba wakinnye, urumva rero ni ibintu bibiri. Ni byiza ko abakinnyi wabaruhuye, ariko ni bibi kuko hari ikintu baba babuze kuko batakinnye.”

Yakomeje agira ati “APR ni ikipe nziza, ariko muri rusange ntabwo nkunda kuvuga ku ikipe duhanganye.”

Ku bijyanye n’umunyezamu Kwizera Olivier kugeza magingo aya ukomeje gutegerezwa mu myitozo ya Rayon Sports, Dusange yagize ati “Icyo kibazo ndumva nagisimbuka, gifite abagishinzwe kandi ni bo bagisubiza neza kundusha”.

Abajijwe niba nk’abatoza bamwifuza, yagize ati “Si umukinnyi mubi, nta kipe n’imwe mu Rwanda itamwifuza.”

Dusange yavuze ko atari Rayon Sports ifite ikibazo cy’abanyezamu gusa kuko ari icyita rusange ku makipe yose yo mu gihugu.

Ati “Icyo ni ikibazo kiri ku rwego rw’u Rwanda. Navuga ngo ni ikibazo kiri rusange, nujya muri iyi kipe urasanga irira, nujya muri iriya usange ari uko. Birasa naho bitameze neza ku rwego rw’igihugu, ariko biragenda bikosoka.”

Uyu mutoza yavuze ko impamvu bahinduranya abanyezamu ari uko bashingira k’uhagaze neza mbere ya buri mukino cyangwa bigaterwa n’umukino uwo ariwo.

Kuri ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona, irushwa amanota abiri na AS Kigali ya mbere, yo yatsinze imikino yayo yose uko ari itatu.

Dusange Sacha wungirije muri Rayon Sports, yavuze ko kuba APR FC bazahura ku wa Kabiri itarakinnye na Etincelles, bishobora kuyibera byiza cyangwa bibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .