Kwamamaza

Hendrik Pieter yatunguwe n’impano z’abana yasanze bakinira mu mukungugu

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 20:52' na Manzi Rema Jules


Umuyobozi wa tekinike mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Hendrik Pieter de Jongh yatunguwe n’impano z’abana yasanze bakinira mu kibuga cy’umukungugu i Kanombe mu irushanwa ‘Kanombe Youth Champion’ ryari rimaze amezi atandatu ryateguwe n’umukorerabushake witwa Tuyumvire Jean Nepo.

Kuri uyu wa Gatanu, Hendrik Pieter de Jongh ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda n’umwungirije Jimmy Mulisa bitabiriye isozwa ry’amarushanwa y’abana bari munsi y’imyaka 17, abari munsi ya 15 n’abari munsi ya 13 yari imaze amezi atandatu ahuza abana bo muri Kanombe no mu nkengero zaho.

Tuyumvire Jean Nepo wateguye iri rushanwa yabwiye IGIHE ko ari igitekerezo yagize nyuma yo kubona ko hari abana baba bafite impano ariko zikazimira kubera kubura ubitaho bimutera guharira ubuzima bwe kubafasha mu bushobozi buke afite atangiza irushanwa ribahuza, kandi rizanakomeza mu myaka itaha.

Ati "Njyewe mfite License C mu butoza ya CAF. Kuba ntoza abana ndetse mfite n’ishuri ryanjye ‘La fontene de football’ ry’i Kanombe nkaba mbimazemo imyaka hafi umunani si uko ntabonye amakipe anyifuza mu cyiciro cya kabiri ariko ubuzima bwanjye nabuhariye gufasha abana ntarindiriye ibihembo. Ku bwanjye nta gihembo cyazandutira kubona umwana wazamukiye mu ntoki zanjye ari mu Mavubi cyangwa mu ikipe zikomeye mu gihugu."

Uyu mutoza uvuga ko mu gihe cyose amaze nta bufasha arabona bw’urwego urwo arirwo rwose avuga ko bitewe n’ishema aterwa no gutoza abana azakomeza gukoresha imbaraga ze nubwo bitoroshye.

Hendrik Pieter de Jongh wakurikiye imikino y’iri rushanwa ndetse akanashyikiriza amakipe ya mbere ibihembo birimo imipira yo gukina, yabwiye IGIHE ko yashimishijwe no kubona umuntu ku giti cye witangira abana akabigisha umupira akanabashyiriraho amarushanwa akaba yabonye impano zabo ziri ku rwego rwo hejuru ku buryo batanga icyizere ku gihugu.

Yagize ati "Ni amarushanwa meza cyane, natunguwe n’impano z’abana bato bayakinnye. Biragaragara ko nk’ababishinzwe dufite akazi gakomeye ko kugera mu gihugu hose kuko impano zirahari kandi amarushanwa nk’aya niwo mwanya wo kuzibona. Nzakomeza gufatanya na Jimmy. Ntabwo tuzakorera mu biro inshingano zacu ni ukugera hirya no hino mu gihugu."

Mu butumwa bwe, Jimmy Mulisa yabwiye abana bari muri aya marushanwa gukora cyane ntibacibwe intege n’ibibuga bitari byiza bakiniraho ndetse n’ubushobozi buke kuko na we yanyuze mu buzima bukomeye ariko kubera ubushake n’intego yari yarihaye byatumye agera aho akinira ikipe y’igihugu ndetse ajya no gukina hanze, yiga amashuri n’ibindi byinshi yagezeho abikesha umupira.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 10 yo mu mashuri yigisha umupira atandukanye aherereye muri Kanombe no mu nkengero zayo agakina imikino ibanza n’iyo kwishyura kuva muri Gashyantare uyu mwaka.

Mu batarengeje imyaka 17, igikombe cyegukanywe n’ikipe ya Tiger y’i Kabuga, umukinnyi watsinze ibitego byinshi aba Valentin wo mu ikipe Maranata winjije ibitego 25 mu mikino 18.

Mu batarengeje imyaka 15, igikombe cyatwawe na La Fontaine de Football y’i Kanombe naho umukinnyi watsinze ibitego byinshi aba Delick wa Grass Hoopers y’i Kanombe winjije ibitego 18 mu mikino 18 mu gihe igikombe cya U13 cyatwawe na Kanombe Football Center, Ishimwe Claude ahembwa nk’uwatsinze ibitego byinshi aho yinjije 22 mu mikino 18.

Abana bitabiriye aya marushanwa bagaragaje impano zidasanzwe
Tuyumvire yahaye ubutumwa bw'icyizere abana bari bitabiriye iri rushanwa mbere yo kubaha ibihembo
Baganira mbere yo gutanga ibihembo ku makipe yitwaye neza
Hendrik Pieter de Jongh yishimiye urwego abana bitabiriye irushanwa bagezeho
Jimmy Mulisa ashyikiriza abatsinze igikombe
Jimmy Mulisa yashishikarije abana gukora cyane kuko ari byo bizabafasha gukina ku rwego rwisumbuye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved