00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Didier Gomes yirukanywe na Simba SC, Hitimana Thierry asigarana inshingano

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Simba SC yo muri Tanzania, yemeje ko yatandukanye n’umutoza Didier Gomes Da Rosa nyuma y’uko ananiwe kuyigeze mu matsinda ya CAF Champions League.

Mu mwaka ushize w’imikino, Simba SC yari ihagaze neza, itwara Shampiyona ya Tanzania na FA Cup mu gihe kandi yageze muri ¼ cya CAF Champions League.

Mu mpera z’icyumweru gishize, yasezerewe muri CAF Champions League hitabajwe itegeko ry’igitego cyo hanze nyuma y’uko yatsindiwe mu rugo na Jwaneng Galaxy yo muri Botswana ibitego 3-1, imanuka muri CAF Confederation Cup.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Ukwakira 2021, Wekundu wa Msimbazi nk’uko bakunze kuyita, yatangaje ko yamaze gutandukana na Didier Gomes Da Rosa wayitozaga

Iti “Simba SC yemeye ibaruwa isezera y’umutoza Didier Gomes Da Rosa. Nyuma y’ibiganiro, impande zombi zemeranyije gutandukana.”

Muri Shampiyona, Simba SC yari yatsinze umukino umwe, inganya undi, ariko intego zayo zari ukwitwara neza ku rwego Nyafurika.

Umunyarwanda Hitimana Thierry wari wungirije Didier Gomes Da Rosa kuva muri Nzeri, ni we usigarana inshingano nk’umutoza mukuru w’agateganyo, yungirijwe na Selemani Matola.

Abandi batandukanye n’iyi kipe ni Milton Nienov watozaga abanyezamu ndetse na Adel Zrane wongereraga ingufu abakinnyi.

Umufaransa Didier Gomes Da Rosa yari yahawe akazi muri Mata uyu mwaka, aje kuziba icyuho cy’Umubiligi Sven Vandenbroeck wasezeye muri Mutarama 2021.

Didier Gomez Da Rosa w’imyaka 52, yatoje mu Rwanda hagati ya 2013 na 2014, afasha Rayon Sports kwegukana Shampiyona ya 2012/13 nyuma y’imyaka umunani yari imaze itayitwara.

Andi makipe yatoje nyuma yaho arimo Coton Sports, CS Constantine, JSM Skikda, Ethiopian Coffee, Horoya AC, Ismaily SC na El Merreikh.

Didier Gomes Da Rosa yirukanye na Simba nyuma y’uko ananiwe kuyigeze mu matsinda ya CAF Champions League
Umunyarwanda Hitimana Thierry wari wungirije Didier Gomes Da Rosa kuva muri Nzeri, ni we wasigaranye inshingano nk’umutoza mukuru w’agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .