Diarra wanditse amateka muri Rayon Sports ategerejwe i Kigali

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Nzeri 2017 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Ismaila Diarra, wafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro iheruka ubwo yatsindaga APR FC mu 2016; ategerejwe i Kigali mu biganiro biganisha ku kugaruka muri iyi kipe yakoreyemo amateka.

Muri Kanama 2016 nibwo Diarra yavuye mu Rwanda akerekeza muri Daring Club Motema Pembe Imana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu musore ntiyahiriwe n’urugendo rw’i Kinshasa kuko atigeze yitwara neza byatumye ajya kugerageza amahirwe muri Tanzania mu ikipe ya Azam FC.

Nyuma yaho Umutoza Olivier Karekezi utoza Rayon Sports atangarije ko afite ikibazo cya ba rutahizamu, Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatereye amaso kuri Diarra maze bugirana ibiganiro na DCMP ku buryo bigenze neza yagaruka mu Rwanda.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Chance Denis, yemeje aya makuru avuga ko uyu musore ategerejwe i Kigali mu mpera z’iki Cyumweru kugira ngo agirane ibiganiro n’iyi kipe yahozemo.

Ati “[Diarra] Ashobora kuhagera muri weekend ntagihindutse”. Abajijwe niba araba aje kumvikana na Rayon Sports ku buryo yakongera kuyikinira, mu ijambo rimwe yasubije agira ati ‘Yego’.

Diarra wageze muri Rayon Sports muri Gashyantare 2016 agahabwa amasezerano arangirana n’umwaka, yabashije kuyitsindira ibitego 14 muri shampiyona n’ibindi umunani mu gikombe cy’Amahoro.

Umukino wa mbere yakinnye muri Rayon Sports, hari ku wa 12 Gashyantare 2016 ubwo iyi kipe yambara ubururu n’umweru yakinaga na Gicumbi FC; yatsinze ibitego bibiri atangira yigarurira imitima y’abafana.

Diarra Ismaila yahesheje Rayon Sports igikombe cy'Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza