Depay yitabaje Perezida Macron nyuma y’uko we n’Abanyafurika bangiwe kujya mu makipe y’ibihugu byabo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Werurwe 2021 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Icyemezo cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa, Ligue 1, cyo kubuza abakinnyi bazakinira hanze y’ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe by’u Burayi kwitabira imikino mpuzamahanga cyateje impaka zitandukanye.

Rutahizamu w’Umuholandi ukinira Olympique Lyonnais mu Bufaransa, Memphis Depay, ni umwe mu bagezweho ingaruka n’icyo cyemezo kuko u Buholandi buzakina na Turikiya itari mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Abinyujije kuri Twitter, Depay yasabye guverinoma y’u Bufaransa gukora irengayobora kuri we nk’uko byagenze ku ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa izakina na Kazakhstan itari mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Yagize ati “Guverinoma y’u Bufaransa, mwanyemerera nkajya mu Ikipe y’Igihugu ku wa Mbere? Byaba binyuze mu mucyo, kuva mwarashyizeho irengayobora ku ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, kuko na yo izajya gukinira hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.”

Muri ubu butumwa yashyize kuri Twitter, Depay yashyizemo n’izina rya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, amusaba kumwemerera akajya mu ikipe y’u Buholandi izakina na Turikiya.

Ibihugu bizakina n’u Rwanda biri mu byakozweho n’icyemezo cya Ligue 1

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Mozambique, Luís Gonçalves, aherutse kugaragaza impungenge atewe n’uko ashobora gukina n’u Rwanda na Cap-Vert adafite abakinnyi barimo abakina mu Bufaransa nka Mexer (Bordeaux), Reinildo (Lille).

Abandi batazitabira ubutumire bwe ni Witi (Nacional da Madeira), Zainadine Júnior na Amancio, bombi bakinira Marítimo muri Portugal, Reginaldo wa Shkupi muri Macedonia na David Malembane wa Lokomotovi muri Bulgaria.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Cameroun, Toni Conceição, na we ntazabona abakinnyi batanu bakina mu Bufaransa; Harold Moukoudi (Saint-Étienne), Jean-Charles Castelletto (Nantes), Yvan Neyou (Saint-Etienne), Karl Toko-Ekambi (Lyon) na Stéphane Bahoken (Angers).

Ku ruhande rw’u Rwanda, Mashami Vincent azakina imikino ibiri itaha adafite myugariro wa FK Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul na Muhire Kevin ukinira Sahama Club muri Oman.

FIFA yemerera amakipe amwe kwimana abakinnyi

Mu kwezi gushize, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryemereye amwe mu makipe kutarekura abakinnyi bayo ngo bitabire imikino mpuzamahanga y’ibihugu byabo kubera icyorezo cya COVID-19.

Ubusanzwe FIFA yategekaga buri kipe kurekura umukinnyi wahamagawe n’igihugu cye, akitabira ubutumire bwo kugikinira mu mikino mpuzamahanga.

Gusa, kubera icyorezo cya COVID-19 kibasiye Isi, uru rwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi, rwavuguruye itegeko risaba amakipe gutanga abakinnyi bitabazwa n’ibihugu byabo.

Kuri iyi ngingo, FIFA yavuze ko ikipe yemerewe kudatanga umukinnyi wayo mu gihe byasaba ko amara iminsi itanu cyangwa irenze iyo, ari mu kato nyuma yo kuva gukinira igihugu cye.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryavuze ko ibi bizakurikizwa kugeza mu mpera za Mata 2021.

Memphis Depay ukinira Lyon yasabye ko habaho irengayobora akemererwa kuzajya mu ikipe y'u Buholandi izakina na Turikiya
Depay ni umwe mu batiyumvisha uburyo abakinnyi bamwe bangiwe kuva mu Bufaransa kandi ikipe yabwo izajya muri Kazakhstan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .