00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davis Kasirye mu bakinnyi basezerewe mu ikipe ya Uganda yitegura Amavubi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Rutahizamu wa Rayon Sports, Davis Kasirye, ni umwe mu bakinnyi batanu basezerewe mu ikipe y’Igihugu ya Uganda ikomeje kwitegura imikino ibiri izahuramo n’Amavubi y’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Uganda izabanza kwakirwa n’u Rwanda mu mukino w’umunsi wa gatatu uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 7 Ukwakira saa Kumi n’ebyiri mu gihe izakira umukino w’umunsi wa kane mu Itsinda E, tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Umutoza wayo, Milutin ‘Micho’ Sredojević, yamaze gusezerera abakinnyi batanu muri 33 yari yahamagaye mu cyumweru gishize, asigarana 28 mu myitozo.

Rutahizamu Davis Kasirye wakiniye Rayon Sports ndetse kuri ubu akaba akinira KCCA, ni umwe mu basezerewe. Abandi ni Joachim Ojera, George Kaddu, Ibrahim Wamannah na David Bagoole.

Uganda Cranes yatangiye imyiteguro ku wa Mbere, ikomeje gukorera imyitozo kuri Omondi Stadium i Lugogo mu gihe icumbitse kuri Cranes Paradise Hotel i Kisaasi.

Nyuma y’imikino ibiri imaze gukinwa mu Itsinda E, Uganda ifite amanota abiri yakuye kuri Mali na Kenya byanganyije ubusa ku busa.

Biteganyijwe ko umutoza Micho azongeramo abakinnyi bakina hanze mbere y’uko ikipe ye ihura n’u Rwanda mu mukino wa mbere uzaba tariki ya 7 Ukwakira.

Abakinnyi ba Uganda bari mu mwiherero:

Abanyezamu: Mutakubwa Joel (Express FC), Alionzi Nafian (URA FC) na Tamale Simon (SoltiloBright Stars FC).

Ba myugariro: Willa Paul (Vipers SC), Wafula Innocent (KCCA FC), Mandela Ashraf (URA FC), Achai Herbert (KCCA FC) , Kayondo Abdu Aziizi (Vipers SC) , Walusimbi Enock (Express FC), Iguma Denis (KCCA FC), Najib Fesali (URAFC), Mulondo Livingstone (Vipers SC), Waswa Geofrey (KCCA FC) na Ramadan Musa (KCCA FC).

Abakina hagati: Byaruhanga Bobosi (Vipers SC), Mbowa Patrick (URA FC), Kakooza Mahad (Express FC), Kagimu Shafik(URA FC), Karisa Milton (Vipers SC), Mato Rogers, Poloto Julius (KCCA FC), Orit Ibrahim (Vipers SC) na Kizza Martin (Express FC).

Ba rutahizamu: Sentamu Yunus (Vipers SC), Mukwala Stephen (URA FC), Rwothomio Cromwell (URA FC), Anaku Sadat (KCCA FC) na Aheebwa Brian (KCCA FC).

Davis Kasirye wakinnye muri Rayon Sports, ari mu bakinnyi batanu basezerewe mu ikipe y'Igihugu ya Uganda
Uganda itozwa na Milutin ‘Micho’ Sredojević, izahura n'u Rwanda mu mikino ibiri izaba mu kwezi gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .