Cristiano Ronaldo yajyanywe mu nkiko ashinjwa gufata umugore ku ngufu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukwakira 2018 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Umugore witwa Kathryn Mayorga utuye Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yajyanye mu nkiko rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo, amushinja kumufata ku ngufu muri hoteli mu mwaka wa 2009.

Mayorga avuga ko yahuye na Ronaldo muri Palms Hotel and Casino ku wa 13 Kamena 2009. Ronaldo ngo amutumira n’inshuti ye aho yari acumbitse.

Mu kirego cye, avuga ko Ronaldo yamusabye kubasanga muri jacuzzi ndetse amuha n’ibyo kwambara.

Ubwo uyu mugore ngo yari mu cyumba cyo guhinduriramo, Ronaldo yamusanzeyo aramwegera, amusaba imibonano mpuzabitsina akoresheje umunwa. Mayorga ngo yarabyanze, ariko undi amwinjiza mu buriri ahita amufata ku ngufu, agakomeza gutabaza avuga ati “oya, oya, oya.”

Nyuma ngo ngo uyu mugore yabanje kwanga kubwira polisi uwamuhohoteye, ariko nyuma aza kumuvuga.

Mu kirego cyashyikirijwe urukiko ku wa Gatanu ahitwa Clark, uyu mgore yavuze ko nyuma yaho ngo Ronaldo yamusabye imbabazi “avuga ngo mubabarire asanzwe ari umuntu mwiza."

Ronaldo nawe ngo yemera ko uyu mugore ibyo yakorewe byose atabishakaga.

Uyu mugore nyuma ngo baje kumufatirana bitewe na kamere ye, bamuha $375,000 ngo azaceceke ntazagire uwo ahingukiriza ko yafashwe ku ngufu.

Abunganira Ronaldo bahakanye ibi byaha ubwo byavugwaga mbere mu kinyamakuru Der Spiegel mu 2017.

Nyuma y’iki kirego, umunyamategeko wa Ronaldo yavuze ko gutangaza ibi byose bibangamiye umukiliya we.

Mu gisa no gusubiza kuri ibi birego, Ronaldo yanditsekuri instagram ati “Ibyo batangaje byose ni ibihimbano. Barashaka kumenyekanira ku izina ryanjye. Ibyo birasanzwe. Barashaka kuba ibyamamare, kuvuga izina ryanjye. Gusa bibaho mu kazi kacu. Ndi umugabo wishimye, nta kibazo gihari.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza