00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cristiano Ronaldo yahigitse Messi mu bagurishije imyambaro amafaranga menshi muri iyi mpeshyi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Nzeri 2021 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu mushya wa Manchester United, Cristiano Ronaldo, yatambutse kuri Lionel Messi mu kugurisha imyenda amafaranga menshi nyuma y’uko abakinnyi bombi bahinduye amakipe muri iyi mpeshyi ya 2021.

Kujya muri Paris Saint-Germain kwa Lionel Messi wari umaze imyaka 16 muri FC Barcelone no gusubira muri Manchester United kwa Cristiano Ronaldo nyuma y’imyaka 12 ayivuyemo, byafashwe nko guhindura amakipe gukomeye kwabayeho mu mpeshyi ya 2021.

Kuva aba bakinnyi bombi bafatwa nk’aba mbere ku Isi bahinduye amakipe, abafana batandukanye batangiye kugura imyambaro yabo mishya mu makipe bagiyemo.

Urubuga rwa Love the Sales rwagaragaje ko Cristiano Ronaldo ari we wagurishije imyambaro y’amafaranga menshi kurusha Lionel Messi.

Ubushakashatsi rwakoze bwagaragaje ko nimero 7 izambarwa n’Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yagurishijwe miliyoni 187,1£ (asaga miliyari 260 Frw) kuva ubwo byemezwaga ko ari yo azajya yambara, tariki ya 2 Nzeri.

Ku ruhande rwa Lionel Messi, imyambaro ya nimero 30 yambara muri Paris Saint-Germain, yari imaze kugurishwa miliyoni 130,8£ (miliyari 145 Frw) kugeza ku wa Gatanu.

Ubwo yasubiraga muri Manchester United, Cristiano Ronaldo yaguzwe miliyoni 12,9£ avuye muri Juventus ndetse bivuze amafaranga amaze kugurwa umwambaro we akubye inshuro 14 ayo yatanzweho. Lionel Messi we yahawe miliyoni 25£ ubwo yerekezaga muri Paris Saint-Germain.

Imibare y’uburyo amakipe yagurishije imyambaro igaragaza ko umwambaro wa Ronaldo ari wo waguzwe cyane mu mateka ya Premier League ndetse abagiye kuri internet bagashaka nimero 7 ye biyongereye ku rwego rwa 600% ugereranyije no mu mpeshyi ishize.

Nubwo Isi yugarijwe n’ibihe bikomeye bya COVID-19, impeshyi ya 2021 yaranzwe no kurekura amafaranga menshi kw’amakipe, aho Manchester City yaguze Jack Grealish kuri miliyoni 100£ mu gihe Chelsea yagaruye Romelu Lukaku kuri miliyoni 97,5£.

Nyuma ya Ronaldo, Grealish na Lukaku bari ku mwanya wa kabiri n’uwa kane mu kugurisha imyambaro myinshi muri Premier League mu gihe Bruno Fernandes ari ku mwanya wa gatatu.

Paul Pogba ukinana na Ronaldo ndetse na Fernandes, ari ku mwanya wa gatanu, Mo Salah na Virgil van Dijk ba Liverpool bagakurikiraho mu gihe Harry Kane wa Tottenham ari uwa munani, imbere ya Kevin De Bryune na Jadon Sancho wa 10.

Mu gihe Arsenal ari yo kipe yagurishije imyambaro myinshi mu mwaka ushize w’imikino, kuri ubu yageze ku mwanya wa kane ku rutonde ruyobowe na Manchester United yari iya kane mu 2020/21.

Kuza kwa Cristiano Ronaldo byafashije Manchester United kugira ubwiyongere bwa 62% mu kugurisha imyambaro ndetse byitezwe ko bishobora kwiyongera nakina umukino we wa mbere na Newcastle United kuri uyu wa Gatandatu.

Lionel Messi, we amaze gukinira Paris Saint-Germain umukino umwe, aho yasimbuye Neymar ubwo iyi kipe y’i Paris yatsindaga Reims ibitego 2-0 mbere y’uko ajya mu ikipe y’Igihugu ya Argentine.

Mu cyumweru gitaha, Manchester United izasura Young Boys ku wa Kabiri mu mukino w’umunsi wa mbere w’imikino y’amatsinda muri UEFA Champions League mu gihe PSG izasura Club Brugge ku wa Gatatu.

Imyambaro ya nimero 7 ya Cristiano Ronaldo muri Manchester United, imaze kugurishwa miliyoni 187,1£
Ku wa 2 Nzeri ni bwo byatangajwe ko Cristiano Ronaldo azajya yambara nimero 7 muri Manchester United yasubiyemo nyuma y'imyaka 12
Iyambaro ya nimero 30 ya Lionel Messi imaze kugurishwa miliyoni 130,8£
Abafana bagura n'abashaka imyambaro ya 'Ronaldo 7' biyongereye ku rwego rwa 600% ugereranyije no mu mwaka ushize
Jack Grealish ni uwa kabiri umaze kugurisha imyambaro myinshi muri Premier League
Romelu Lukaku wa Chelsea ari ku mwanya wa kane
Paul Pogba na Bruno Fernandes bari mu bagurishije imyambaro myinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .