00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cristiano Ronaldo wivuze ibigwi, yaciye amarenga yo kuva muri Juventus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’umunya-Portugal ukinira Juventus, Cristiano Ronaldo, yaciye amarenga ko ashobora kuyivamo ku mpera z’uyu mwaka w’imikino ubwo yavugaga ko yageze ku ntego yihaye kuva ku munsi wa mbere agera mu Butaliyani.

Muri iyi minsi, hari amakuru menshi agaruka kuri uyu mukinnyi, aho bivugwa ko atazakomezanya na Juventus, ahubwo ashobora kwerekeza mu makipe arimo Manchester United, Real Madrid na Paris Saint-Germain cyangwa agasubira iwabo muri Portugal.

Ibi bituruka ku musaruro utari mwiza Juventus yagize muri uyu mwaka w’imikino nubwo yatwaye Coppa Italia, ariko ikaba yarabaye iya kane muri Shampiyona nyamara yari imaze imyaka icyenda yegukana ibikombe bya Serie A.

Kuri ubu, Ronaldo ufite amasezerano azageza mu 2022, yatangiye kuvugisha benshi nyuma y’ubutumwa yashyize kuri Instagram, aho yavuze ko yageze ku ntego ze nyuma yo kugera mu Butaliyani.

Yagize ati “Ubuzima n’urugendo rw’umukinnyi ukomeye bigizwe n’ibihe byiza n’ibibi. Umwaka nyuma y’undi, duhura n’amakipe meza, abakinnyi batangaje n’ibitego bidasanzwe, bidusaba rero kwitanga kugira ngo tugume ku rwego rwiza.”

“Uyu mwaka ntitwashoboye gutwara Serie A, ndashimira Inter ku gikombe yatwaye igikwiye. Gusa, ngomba guha agaciro buri kimwe twagezeho muri uyu mwaka w’imikino muri Juventus, haba kuri njye na bagenzi banjye, nanjye ubwanjye. Super Cup y’u Butaliyani, Coppa Italia n’igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Serie A bimpa ibyishimo cyane ko hano ari mu gihugu bigoye kugira icyo wegukana.”

Muri ubu butumwa burebure, Cristiano Ronaldo yakomeje ashimangira ko yageze ku ntego yari yihaye.

Ati “Hamwe n’ibi twagezeho, nageze ku ntego yanjye nihaye kuva ku munsi wa mbere ngera mu Butaliyani: gutwara Shampiyona, Coppa Italia na Super Cup, ndetse no kuba Umukinnyi Mwiza no kuba Umukinnyi watsinze Ibitego byinshi muri iki gihugu gikomeye mu mupira w’amaguru, kirimo abakinnyi bakomeye, amakipe y’ibigugu n’umuco w’umupira wihariye.”

“Narabivuze ko ntiruka inyuma y’uduhigo, uduhigo nitwo tunyizanira. Ku batumva ibyo nshaka kuvuga, biroroshye: umupira w’amaguru ni umukino ukinwa nk’ikipe, ariko ni ku giti cy’umuntu aho bituruka kugira ngo dufashe amakipe yacu kugera ku ntego yihaye. Bisaba gukomeza gushaka byinshi, gukora cyane mu kibuga no hanze yacyo kugira ngo uduhigo tugerweho n’ibikombe by’ikipe biboneke.”

Yakomeje agira ati “Ku bw’ibyo, ntewe ishema n’ibihe byisubiyemo mu minsi ya vuba: Shampiyona mu Bwongereza, Espagne n’u Butaliyani, Igikombe cy’Igihugu mu Bwongereza, Espagne n’u Butaliyani, Super Cup mu Bwongereza, Espagne n’u Butaliyani, Umukinnyi mwiza mu Bwongereza, Espagne n’u Butaliyani, Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Bwongereza, Espagne n’u Butaliyani n’Ibitego bisaga100 ku ikipe yo mu Bwongereza, muri Espagne no mu Butaliyani.”

“Nta cyo nagereranya n’uburyo niyumva nyuma y’ibyo nagezeho mu bihugu nakinnyemo n’ibyishimo nahaye abafana b’amakipe nakiniye. Ibyo ni byo mparanira, ibyo ni byo binyobora kandi ni byo mpora nshaka kugeraho kugeza ku munsi wa nyuma. Mwarakoze cyane mwese mwagize uruhare muri uru rugendo! Turi kumwe!”

Cristiano Ronaldo w’imyaka 36, yakiniye amakipe arimo Sporting CP yo muri Portugal (2002-2003), Manchester United yo mu Bwongereza (2003-2009), Real Madrid yo muri Espagne (2009-2018) na Juventus arimo kuva mu 2018.

Mu ikipe y’Igihugu ya Portugal, yatangiye guhamagarwamo mu 2003, amaze kuhakina imikino 173, atsinda ibitego 103.

Cristiano Ronaldo yishimiye ibyo yageze hamwe na Juventus muri uyu mwaka w'imikino birimo kwegukana Coppa Italia
Hari amakuru avuga ko Cristiano Ronaldo ashobora kuva muri Juventus mu mpeshyi y'uyu mwaka
Ronaldo yavuze ko yageze ku ntego ze kuva ku munsi wa mbere yagereye mu Butaliyani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .