Cristiano Ronaldo ukurikiranyweho kurigisa imisoro yageze imbere y’urukiko

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 31 Nyakanga 2017 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Real Madrid muri Espagne, yageze imbere y’urukiko kuri uyu wa Mbere yisobanura ku byo akurikiranyweho bijyanye no kunyereza imisoro ingana na miliyoni 17.3 z’amadorali ya Amerika.

Uyu mukinnyi uri ku mwanya wa mbere ku Isi mu binjiza agatubutse mu 2016-2017 yinjije miliyoni 93 z’Amadorali ya Amerika, imisoro akurikiranyweho n’ubutabera bwa Espagne kunyereza ni iyo hagati ya 2011-2014.

Abashinjacyaha batangaza ko Ronaldo yishingikirije ikigo cyashinzwe mu 2010, agamije guhisha amafaranga yinjizaga ayavanye mu gucuruza uburenganzira bw’amafoto muri Espagne bituma atishyura imisoro, ingingo ihanwa n’amategeko y’iki gihugu.

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko rw’i Madrid ruherereye mu gace ka Pozuelo de Alarcón, Cristiano Ronaldo w’imyaka 32, yamaze iminota 90 yisobanura aho yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko nta na rimwe yigeze yanga kugaragaza umutungo we cyangwa gusora nk’uko BBC yabyanditse.

Mu itangazo uyu mukinnyi yasohoye, yagize ati “Ushinzwe imisoro muri Espagne azi neza uko nagiye ninjiza kuko twarabibahaye. Nta kintu na kimwe nigeze mpisha, ndetse nta n’ubwo nigeze ngerageza kugabanya imisoro.

Yakomeje agira ati “Mpora menyekanisha umusoro ku bushake, ntekereza ko twese tugomba kuwumenyekanisha kandi tukishyura imisoro bitewe n’ibyo twinjije. Abantu banzi, bazi neza ko ibi aribyo mba nsaba abajyanama banjye, ko imisoro yose ihora ijyanye n’igihe kandi ikishyurwa neza kuko nta kibazo na kimwe mba nshaka.”

Imbere y’urukiko aho Ronaldo yaburaniye, hari ama televiziyo arenga 40 n’abanyamakuru barenga 100 bari baje gukurikirana iby’uyu munya-Portugal umaze kwegukana imipira ya zahabu ine akaba uri uwa kabiri mu mateka ya ruhago wabigezeho.

Ronaldo umaze guhesha Real Madrid ibikombe bitandukanye birimo Champions League eshatu, naramuka ahamwe n’icyaha azacibwa miliyoni 28 z’ama-pound anafungwe imyaka itatu n’igice.

Mu mwaka ushize, Umunya-Argentine, Lionel Messi, ukinira FC Barcelona, yakatiwe gufungwa amezi 21 muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza imisoro ingana na miliyoni enye z’amayero.

Cristiano Ronaldo ukurikiranyweho kurigisa imisoro yitabye urukiko rw’i Madrid ruherereye mu gace ka Pozuelo de Alarcón aho umutekano wari wakajijwe
Abanyamakuru barenga 100 bari bategerereje Ronaldo hanze y'urukiko
Imodoka yajyanye Cristiano Ronaldo mu rukiko
Ronaldo aramutse ahamwe n’icyaha yacibwa miliyoni 28 z’ama-pound, akanafungwa imyaka itatu n’igice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza