Cristiano Ronaldo mu nzira isohoka muri Real Madrid kuri miliyoni 88£

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 Nyakanga 2018 saa 07:47
Yasuwe :
1 0

Rutahizamu Cristiano Ronaldo utacyishimiye kuba muri Real Madrid biravugwa ko yaba yaramaze gushyira umukono ku masezerano yo gukinira Juventus yo mu Butaliyani, nk’uko byatangajwe n’uwahoze ari umuyobozi wayo.

Imitwe y’inkuru mu binyamakuru bikomeye ku mugabane w’u Burayi ni uko Cristiano Ronaldo agiye gutandukana na Real Madrid nyuma y’imyaka icyenda yari ayimazemo, akaba ashobora kwerekeza mu Butaliyani muri Juventus yiteguye gutanga agera kuri miliyoni 88 z’ama-pound cyangwa miliyoni 100 z’Amayero.

Nyuma yo gufasha Real Madrid kwegukana igikombe cya UEFA Champions cya gatatu cyikurikiranya muri Gicurasi uyu mwaka, Cristiano nibwo yeruye ko ashobora kuva muri iyi kipe yagiyemo mu 2009 avuye muri Manchester United nk’umukinnyi wa mbere uhenze ku Isi.

Icyo gihe yavuze ko azatangaza ku bijyanye n’ejo hazaza he vuba, gusa ntiyabikora kuko yahise ajya gufatanya na bagenzi be mu ikipe y’igihugu ya Portugal kwitegura igikombe cy’Isi, aho basezerewe na Uruguay muri 1/8.

Kuri uyu wa Kane ikinyamakuru Marca kizwi ho kubogamira kuri Real Madrid, cyanditse ko iyi kipe yiteguye kureka Ronaldo akerekeza ahandi ndetse ibiganiro hagati ya perezida wayo, Florentino Perez na Jorge Mendes uhagarariye inyungu z’uyu mukinnyi biteganyijwe vuba cyane.

Luciano Moggi w’imyaka 80 wabaye umuyobozi wa Juventus kuva mu 1994 kubera 2006 mbere y’uko ahagarikwa ubuzima bwe bwose muri ruhago kubera kugurisha imikino, yahamije amakuru y’uko Cristiano ashobora kwerekeza muri iyi kipe.

Aganira na Televiziyo yo mu Butaliyani, Tele7Gold, yagize ati “Uko mbitekereza, yamaze gusinyira Juventus ndetse yatsinze n’ikizamini cy’ubuzima cyabereye i Munich (mu Budage). Uko niko mbitekereza bitewe n’ibiganiro nagiranye n’abantu b’imbere mu ikipe.”

Marca yatangaje ko impamvu nyamukuru Ronaldo atacyivuza gukinira Real Madrid ari uburyo yabonye ko abafana batakimukunda ubwo yamaraga iminsi adatsinda ibitego, aho kumushyigikira bakamuvugiriza induru.

Ibyo ngo byatumye n’abayobozi batangira kwibaza undi waza kumusimbura, hashyirwa mu majwi Neymar ukinira Paris Saint Germain na Eden Hazard ukinira Chelsea.

Cyanavuze ko ubwo Ronaldo yaheshaga Real Madrid igikombe cya Champions League mu 2017, Perez yamuhamagaye akamwizeza ko azahabwa amasezerano mashya ariko umwaka ugashira atayahawe, ibyo yafashe nko guteshwa agaciro nyamara ari umwe mu bongeye kuzamura izina ry’iyi kipe kuva yayijyamo.

Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi ukomeye cyane wa ruhago yo muri Espagne, Guillem Balague we yagiye kure avuga ko ikibazo cya Ronaldo na Perez cyatangiye mbere y’amezi atandatu kugira ngo yerekeze muri Real Madrid kuko umuhagarariye yari yarumvikanye na Perezida wariho, Ramón Calderón.

Balague avuga ko Perez amaze gutorwa nka Perezida w’iyi kipe mu 2009, umwanya yari yaranabayeho kuva mu 2000 kugera 2006, atigeze yishimira Cristiano ndetse yemeye kurekura miliyoni 80 z’ama-pound kuri uyu mukinnyi ku munota wa nyuma ari uko FC Barcelona na Manchester City zari zitangiye kumurambagiza.

Yagize ati «Perez amaze kugaruka muri Real Madrid hari igihe cyageze igurwa rya Cristiano ryenda guhagarara ndetse Mendes (uhagarariye inyungu za Ronaldo) agiye kohereza umunyamategeko i Madrid gusesa amasezerano. »

«Icyo gihe yari afite andi makipe yamushakaga arimo Manchester City na FC Barcelona ariko nyuma Perez aza kwisubiraho. Ibi ntibyigeze biva mu mutwe wa Ronaldo uzi neza ko Perez atamufata nk’umwe mu bakinnyi bakomeye yaguze. »

Balague yagarutse no ku kibazo cy’umushahara avuga ko Juventus yamaze gusezeranya Ronaldo kuzamuhemba miliyoni 30 z’ama Euro atarimo imisoro ku mwaka, agahabwa amasezerano y’imyaka ine.

Ibinyamakuru byo mu Butaliyani birimo Tuttosport, Corriere dello Sport n’ibindi, byanditse inkuru zigaragaza guha ikaze uyu rutahizamu umaze kwegukana ballon d’or eshanu, ufatwa na benshi nk’uwa mbere ku Isi, bigaragaza ko kwerekeza muri iyo shampiyona byaba ari inyungu ikomeye ndetse bitangira no kwerekana inzu ashobora guturamo.

Cristiano amaze kwegukana Ballon d'or eshanu
Florentino Perez hamwe na Jorge Mendez uhagarariye inyungu za Cristiano
Ibinyamakuru byo mu Butaliyani biri gutangaza ko iyi nzu ari yo Cristiano azaturamo akinira Juventus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza