Cristiano Ronaldo ayoboye urutonde rw’abahatanira igihembo cy’Umukinnyi mwiza ku isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 23 Nzeri 2017 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Real Madrid, Cristiano Ronaldo ayoboye urutonde rw’abakinnyi batatu bagomba gutoranywamo umwe uzegukana igihembo cy’Umukinnyi mwiza w’umwaka ku isi “FIFA’s Best Player of The Year Award” ahanganiye na Lionel Messi na Neymar.

FIFA’s Best Player of The Year Award ni igihembo Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku isi, FIFA, ryashyizeho umwaka ushize nyuma yo kutongera amasezerano y’ubufatanye n’ikinyamakuru France Football bafatanyaga gutanga Umupira wa zahabu “Ball d’Or” ku mukinnyi mwiza w’umwaka ku Isi.

Cristiano ni we uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo kigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri n’ubundi akaba ariwe wagitwaye mu 2016 ahize Lionel Messi wa FC Barcelona na Antoine Griezmann wa Atletico Madrid.

Muri uyu mwaka, Ronaldo yafashize Rael Madrid kwegukana igikombe cya Champions League iba ikipe ya mbere mu mateka icyegukanye imyaka ibiri yikurikiranya ari na we rutahizamu watsinze ibitego byinshi (12), yayihesheje igikombe cya shampiyona ya Espagne ayitsindiye ibitego 25 na UEFA Super Cup ari na byo bimuha amahirwe.

Ibi bihembo bizatangirwa i Londres mu Bwongereza tariki 23 Ukwakira 2017, hazanahembwa umunyezamu wahize abandi mu mwaka. Urutonde rwa batatu batoranyijwe ruyobowe na Gianluigi Buffon wafashije Juventus kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League, Keylor Navas wa Real Madrid na Manuel Neuer wa Bayern Munich.

Mu batoza, Zinedine Zidane wa Real Madrid ni we ufite amahirwe menshi yo gutorwa nk’umutoza w’umwaka nyuma yo kwegukana ibikombe byose yakiniye muri 2016-2017 akaba ahanganye na Antoino Conte wa Chelsea watwaye shampiyona y’u Bwongereza na Massimilliano Allegri wa Juventus watwaye shampiyona y’u Butaliyani.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza