Cristiano Ronaldo ashobora gutakaza amasezerano ya miliyari y’amadolari afitanye na NIKE

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 6 Ukwakira 2018 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Juventus n’ikipe y’igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, ashobora gutakaza amasezerano ya zimwe mu nganda asanzwe yamamariza kubera ibirego byo gufata ku ngufu.

Uyu mukinnyi yarezwe n’umugore witwa Kathryn Mayorga utuye Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu Ugushyingo 2016 Cristiano Ronaldo w’imyaka 33 yasinye amasezerano y’ubuzima bwose n’uruganda rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rukora rukanacuruza ibikoresho bya siporo ‘NIKE’.

Byatumye aba umukinnyi wa gatatu usinye amasezerano nk’ayo n’uru ruganda nyuma y’ibihanganye muri NBA, Michael Jordan na LeBron James.

BBC yanditse ko amasezerano ye afite agaciro ka Miliyari y’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyari 870 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uru ruganda rwatangiye gukorana na Cristiano kuva mu mwaka wa 2003 ubwo yakinaga muri Sporting Clube de Lisbon y’iwabo muri Portugal rwaciye amarenga ko rushobora gusesa amasezerano n’uyu mukinnyi kubera ibirego ashinjwamo gufata ku ngufu.

Mu itangazo uru ruganda rwatanze bemeje ko iki kirego nabo kibareba bagira bati“Mu buryo bwimbitse natwe turebwa n’iki kirego kandi tuzakomeza gukurikiranira hafi uko bizagenda.”

NIKE yatangaje ibi iminsi ibiri gusa nyuma y’urundi ruganda rusanzwe rukorana na Cristiano Ronaldo ‘EA Sports’ rutunganya imikino yo kuri Televiziyo (video games) narwo rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwemeje ko bahangayikishijwe n’ibiri kuba ku mukinnyi bakorana.

Nubwo Cristiano Ronaldo aherutse gutangaza ko ibyamuvuzweho ari ibinyoma ari umugore wamubeshyeye ashaka kwimenyekanisha, iki kirego kiri mu maboko y’ubugenzacyaha bwa Polisi ya Las Vegas.

Mu gihe uyu rutahizamu yahamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu Kathryn Mayorga, ashobora gutakaza amasezerano y’inganda zikomeye yari afite bikanamuviramo gufungwa.

Mayorga avuga ko yahuye na Ronaldo muri Palms Hotel and Casino ku wa 13 Kamena 2009. Ronaldo ngo amutumira n’inshuti ye aho yari acumbitse.

Mu kirego cye, avuga ko Ronaldo yamusabye kubasanga muri jacuzzi ndetse amuha n’ibyo kwambara.

Ubwo uyu mugore ngo yari mu cyumba cyo guhinduriramo, Ronaldo yamusanzeyo aramwegera, amusaba imibonano mpuzabitsina akoresheje umunwa. Mayorga ngo yarabyanze, ariko undi amwinjiza mu buriri ahita amufata ku ngufu, agakomeza gutabaza avuga ati “oya, oya, oya.”

Cristiano Ronaldo ashobora gutandukana n'uruganda rwa Nike kubera ibirego ashinjwa byo gufata ku ngufu
EA Sports icuruza imikino y'amashusho nayo ihangayikishijwe n'ikirego cya Ronaldo
Nubwo ashinjwa gufata ku ngufu, Ronaldo ari mu bakinnyi bakoreshejwe mu kwerekana ibikoresho bishya bya Nike muri Kanama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza