00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: Hatangajwe amabwiriza mashya agenga ibikorwa by’imikino

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 24 Kamena 2021 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Mu gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera mu Rwanda, Minisiteri ya Siporo na yo ikomeje gufata ingamba zikomeye mu rwego rwo kukirwanya ariko n’imikino itandukanye igakomeza.

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw‘abanyarwanda mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, Minisiteri ya Siporo yongeye gusohora amabwiriza agenga imikino hirindwa iki cyorezo gikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Ni amabwiriza yashyizweho hashingiwe ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 21 Kamena 2021, yemeje ko ibikorwa bya Siporo bikorewe hanze bigakorwa n’umuntu ku giti cye bikomeza.

Ibi birimo kwiruka (jogging), imikino ngororamubiri (Athletics), gutwara igare (Cycling), kugenda n’amaguru (Hiking), Golf, Tennis, Table Tennis, Tennis, Badmiton, skate, squash, Automobile Sports, imyitozo ya siporo njyarugamba (Karate, Taekwondo, Boxing, Fencing, Kungfu ikozwe hatabaye gukoranaho.

Imyitozo n’amarushanwa (Shampiyona) by’amakipe bizakomeza hubahirizwa ibi bikurikira:

Urugaga cyangwa ishyirahamwe bireberera umukino bizajya bisaba uruhushya
mu karere kugira ngo ikipe yemererwe kugasohokamo. Ministeri ya Siporo n’inzego z’umutekano bigomba kumenyeshwa.

Uruhushya rutangwa n’ubuyobozi bw’akarere ikipe iturukamo nyuma yo kugaragaza ibisubizo by’uko nta bwandu bwa Covid-19.

Urugaga cyangwa Ishyirahamwe bireberera umukino bizajya bimenyesha ubuyobozi bw’akarere ikipe yakiriye ibarizwamo, bimenyeshwe ko bihawe uburenganzira bwo kwakira umukino hagendewe ku kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19

lngendo zizajya zikorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19. Nta muntu wemerewe kwinjira ahabera imyitozo cyangwa umukino keretse abakinnyi, abatoza, n’ababahagarariye.

Amakipe y’lgihugu ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukomeza imyitozo yayo; naho amakipe y’igihugu atarahuriza hamwe abakinnyi azakomeza imyitozo yayo yo mu cyumweru. lmpushya z’abakinnyi baturuka mu turere dutandukanye bitabiriye imyitozo y’ikipe z’igihugu zizajya zisabwa n’urugaga cyangwa ishyirahamwe bireberera uwo mukino binategure urugendo rwabo rwo kuva mu karere no gusubirayo hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

Imikino yo mu matsinda n’amakipe by’abatarabigize umwuga (atanditse mu ngaga cyangwa amashyirahamwe bya Siporo) birabujijwe.

Inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri cyangwa yongera imbaraga (gyms) zemerewe gukora zakira 15% by’ubushobozi bwazo habanje kugaragaza ko umuntu afite icyemezo cy’uko nta bwandu bwa Covid-19 afite, kitarenze iminsi irindwi.

Ibikoresho byifashishwa mu kubaka umubiri bigomba guhana intera ya metero ebyiri, naho imyitozo ngororamubiri ya Aerobics yemewe gusa igihe ibereye hanze kandi abayikora bahanye intera ya metero ebyiri.

Siporo mu mashuri iremewe hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19 (Siporo igomba kuba ari imyitozo y’umuntu ku giti cye kandi ihagarariwe n’umwarimu).

Pisine zo muri za hoteli zemerewe gukoreshwa n’abazicumbitsemo kandi bagaragaje ko bipimishije kandi nta bwandu bwa Covid-19 bafite.

Amabwiriza yo kubungabunga ubuzima hirindwa icyorezo cya Covid-19:

Kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma y’imyitozo ni ngombwa. Mu gihe cy’imyitozo idasaba ingufu nyinshi na bwo ni ngombwa kwambara neza agapfukamunwa.

Kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe ukorera Siporo hanze no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa.

Kwitwararika mu kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati y’abakora Siporo n’imyitozo ngororamubiri.

Abantu bagaragaza ibimenyetso birimo: inkorora, ibicurane no kwitsamura, umuriro, kuribwa umutwe, ntibemerewe gukorera imyitozo ngororamubiri mu ruhame, ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima.

Amakipe n’Abayobozi b’Imikino bava cyangwa bajya mu Ntara n’uturere:

Uruhushya rwo gukora urugendo rwambukiranya Akarere n’akandi rusabirwa amakipe cyangwa abayobozi b’imikino, rusabwa n’Urugaga rureberera umukino rwandikiye Akarere ikipe cyangwa Umuyobozi w’ umukino aturukamo, kopi zikagenerwa Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’inzego z’umutekano.

Ubusabe bugomba kugaragaza urutonde rw’amazina y’abagize ikipe cyangwa Umuyobozi w’umukino basabirwa uruhushya, ibisubizo by’uko bipimishije Covid-19 kandi bigaragaza ko batanduye ndetse n’amabwiriza yo kubahirizwa mu gihe bari mu rugendo.

Urugaga cyangwa Ishyirahamwe bifite amarushanwa mpuzamahanga y’amakipe y’Igihugu cyangwa amakipe, bisaba uruhushya rwihariye rwo kwitegura bikagaragaza ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19.

Inzu zikorerwamo ibikorwa bya siporo (gyms), zigomba gutangaza amabwiriza y’ubwirinzi bwa Covid-19 areba abazigana bose. Abagana izi nzu ndetse n’abakozi bazikoramo bagomba kuba bipimishije Covid-19 kandi ibisubizo bikaba bigaragaza ko nta bwandu bafite. Ibisubizo by’abagana izi nzu n’ibyabazikoramo bimara iminsi irindwi.

Uturere dufite stade zishobora kwifashishwa abaturage bakora siporo zo hanze ku bantu ku giti cyabo bategeranye, dusabwe gushyiraho uburyo bwo kuborohereza kuyihakorera, tugena amasaha bemerewe kuyihakorera ndetse tugakurikira na ko ingamba zavuzwe haruguru n’izisanzwe zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa.

Stade Amahoro izajya yakira abakora Siporo mu muzenguruko wayo kandi bategeranye guhera Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ni amabiriza yasohowe ku wa Gatatu tariki ya 23 Kamena 2021 na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Munyangaju Aurore Mimosa.

Abakora Siporo yo hanze bagomba kujya bitwaza imiti isukura intoki yica udukoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .