Costa de Sol yitegura kubabaza Rayon Sports, yakoze imyitozo ya mbere i Kigali

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 Mata 2018 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Costa de Sol igomba gukina na Rayon Sports mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup kuri uyu wa Gatanu yakoreye imyitozo ya mbere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho umukino uzabera, umuyobozi wayo atangaza ko batangajwe n’isuku n’umutekano biri mu Rwanda.

Nk’uko amategeko ya CAF agenera ikipe yasuye umwanya wo gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho mbere y’umunsi umwe ngo umukino ube, Costa do Sol yakoreye imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 18:00 zo kuri uyu wa Kane.

Ni imyitozo itari ikomeye cyane aho abakinnyi babanje kurambura intege, biruka gake gake banzenguruka Stade nyuma bigabanyamo amatsinda ya bane bane bagahererekanya udupira.

Ushinzwe imibereho y’abakinnyi aganira n’abanyamakuru, yavuze ko bafite ibikenewe byose kugira ngo basezerere Rayon Sports ari na yo ntego ya mbere yabazanye i Kigali kandi afite icyizere ko byanze bikunze bazabigeraho.

Yagize ati “Umutima wacu wose tuwushyize ku mukino, ni umukino uvuze byinshi cyane; wa nyuma kugira ngo tujye mu matsinda. Turiteguye cyane, tuzi byinshi ku ikipe tugiye guhura na yo, irakomeye, yavuye muri CAF Champions League ni na yo iyoboye shampiyona hano mu rugo.”

Yakomeje agira ati “Turayizi neza kuri ubu internet yerekana byose, ifite rutahizamu ukomeye ariko ibi ntibihagije, nitubasha gukina neza kuyirusha tuzayisezerera kandi nicyo cyatuzanye. Kuri twe dukina umukino mwiza kandi kenshi ikipe ikina umukino mwiza iratsinda.”

Uyu muyobozi w’umunya-Mozambique wari ugeze mu Rwanda bwa mbere, yavuze ko yatunguwe cyane n’umutekano yasanze mu gihugu, isuku yo ku rwego rwo hejuru ndetse n’urugwiro rw’Abanyarwanda muri rusange.

Kureba uyu mukino ubanza, abafana bazishyura ibihumbi 2000 Frw ahadatwikiriye, 5000 Frw ahatwikiriye, VIP bishyure ibihumbi 10Frw naho VVIP bishyure 20Frw.

Ikipe izatsinda ikabasha no kwitwara neza mu mukino wo kwishyura uzabera i Maputo mu byumweru bibiri izahita ibona itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Abakinnyi babanje kurambura intege
Bari mu myitozo yo guhererekanya udupira
Costa do Sol ifite abasore bashinguye
Costa do Sol yakoze imyitozo saa 18h00 ku masaha izakiniraho na Rayon Sports
Costa do Sol yiteguye gusezerera Rayon Sports
Umutoza wa Costa do Sol Leonardo Fabio Costas areba imyitozo y'abakinnyi be
Umuyobozi wayo ushinzwe imibereho y'abakinnyi yatangaje ko bishimiye cyane uko basanze u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza