00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Clattenburg yanenzwe bikomeye kubera ibyo yavuze ku basifuzi b’abagore

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umusifuzi muri Premier League, Mark Clatternburg, yanenzwe bikomeye nyuma yo kuvuga ko abasifuzi b’abagore mu mupira w’amaguru bakwiye guhitamo gusifura cyangwa kubyara abana.

Clattenburg w’imyaka 46, yabivuze ubwo yagarukaga ku basifuzi b’abagore mu kiganiro yakoreye kuri Talksport.

Sara Cox yabaye umugore wa mbere wayoboye umukino wa Rugby muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ndetse Clattenburg yabajijwe niba no muri Premier League bishoboka.

Yasubije ati “Ni ikintu gikomeye. Twagize umusifuzi wo ku ruhande w’umugore muri Premier League, Sian Massey[-Ellis], none ubu dufite umugore usifura muri Football League, Rebecca Welch, birumvikana ko abagore batangiye kuzamuka mu mukino w’abagabo.”

Clattenburg yakomeje agira ati “Iyo urebye muri UEFA, urugero, umusifuzikazi w’Umufaransa yasifuye umukino wa nyuma wa Super Cup, UEFA itangiye kugira abagore benshi babikora.”

“Ikibazo cy’abagore ni uko, kandi akenshi mu gusifura umupira w’amaguru, bagira inzira zigoranye iyo batwite mu gihe cy’urugendo rwabo rwo gusifura. Bishobora gutuma bamara igihe kinini badakora. Ku bw’ibyo rero, bagomba guhitamo: Ese barashaka gutwita cyangwa barashaka kuba abasifuzi?”

Clattenburg wasifuye imikino ya nyuma ya UEFA Champions League n’Igikombe cy’u Burayi mu 2016, yongeyeho ko abagore bamwe bagorwa no kwisanga ku rwego nk’urw’abagabo ku buryo bayobora imikino.

Ati “Rimwe na rimwe iyo wabyaye, umara hanze amezi icyenda kugeza ku 10, noneho ukongera ugafata andi mezi atandatu yo kugira ngo umubiri usubirane neza, urumva ko bifata hafi imyaka ibiri. Kugira ngo uzarenge urwego rw’umugabo bisaba byinshi cyane.”

Uwabaye uwa mbere wo kwerekana ko Clattenburg yarengereye ku magambo yavuze, ni umukinnyi mpuzamahanga wa Rugby, Umwongereza Joe Marler, na we wagize uruhare muri iki kiganiro kuri Talksport.

Kuri Twitter, yavuze ko amagambo ya Clattenburg arimo agasuzuguro ndetse atajyanye n’igihe.

Jane Purdon ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore, we yavuze ko uyu mugabo wahoze ari umusifuzi ukomeye yarengereye.

Ati “Abagore mu myuga yose bahura n’imbogamizi zo kujyanisha umurimo n’umuryango. Ni ko bimeze ku bagabo, ariko ku bagabo si ikibazo cyane kandi abagabo bo ntibakora amahitamo hagati y’ibyo byombi.”

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri, abagore benshi muri siporo y’ababigize umwuga baba bari mu mwanya mwiza wo guhita basubukura imirimo yabo nyuma yo kubyara. Abandi bibafata igihe kirekire hanze kubera amahitamo cyangwa ari ngombwa. Kuba byaba si ikibazo. Ikibazo gihari ni ukugenekerereza ku miterere y’umugore n’inshingano z’uburinganire mu kurera abana kandi atari byo.”

Mark Clattenburg yabaye umusifuzi muri Premier League hagati ya 2004 na 2017 mu gihe kandi yabaye mpuzamahanga wa FIFA imyaka 11 hagati ya 2006 na 2017.

Mark Clattenburg yanenzwe kubera kuvuga ko abasifuzi b'abagore bakwiye guhitamo kubyara abana cyangwa gusifura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .