00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chelsea yegukanye UEFA Super Cup itsinze Villarreal (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Kanama 2021 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Chelsea FC yegukanye igikombe kiruta ibindi i Burayi (UEFA Super Cup) itsinze Villarreal kuri penaliti 6-5 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wabereye i Belfast muri Irlande y’Amajyaruguru ku wa Gatatu.

Uyu mukino wahuje Chelsea yatwaye UEFA Champions League na Villarreal yatwaye UEFA Europa League, warebwe n’abagera ku bihumbi 13.

Chelsea yabonye uburyo bwiza mu minota itanu ya mbere ubwo umupira wa koruneri yatewe na Hakim Ziyech wakozwagaho ikirenge na Timo Werner, ariko umunyezamu Sergio Asenjo wa Villarreal aratabara, awusubiza inyuma.

Iyi kipe yatwaye UEFA Champions League, yafunguye amazamu ku munota wa 27, ku mupira muremure wahinduwe na Kai Havertz wari ibumoso, ugeze mu rubuga rw’amahina usanga Hakim Ziyech wahise awerekeza mu nguni umunyezamu Asenjo adashobora kugeramo.

Mu minota 15 ya nyuma y’igice cya mbere, Villarreal yasatiriye bikomeye, ibona uburyo bwiza bwa Yeremi Pino bwasubijwe inyuma n’umunyezamu wa Chelsea, Edouard Mendy n’irindi shoti ryatewe na Alberto Moreno rikinduda mu imbere y’umurongo w’izamu.

Chelsea yagize ibyago byo kuvunikisha Hakim Ziyech habura iminota itatu ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, asimburwa na Christian Pulisic.

Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, Edouard Mendy yateye umupira imbere nabi, ufatwa na rutahizamu Gerard Moreno wa Villarreal, ariko ku bw’amahirwe ye make, awuteye mu izamu usubizwa inyuma n’igiti cyaryo.

Gerard Moreno yikosoye ku munota wa 72, yishyurira Villarreal ku mupira yahawe na Boulaye Dia nyuma yo kunanirwa gukiza izamu kwa Kurt Zouma.

Kunganya igitego 1-1 kw’amakipe yombi mu minota 90 isanzwe, byatumye hongerwaho indi 30 na yo itagize icyo ihindura, hitabazwa penaliti Chelsea yatsinze kuri 6-5.

Umunyezamu Kepa Arrizabalaga wasimbuye Mendy mbere gato y’uko haterwa penaliti, yafashije Chelsea kwegukana igikombe akuramo iya Aissa Mandi n’iya Raul Arbiol nk’uko na Sergio Asenjo yakuyemo iya mbere ya Kai Havertz.

Hakim Ziyech yatsindiye Chelsea ku munota wa 27 w'umukino
Ziyech ntiyasoje igice cya mbere nyuma yo kuvunika
Gerard Moreno yishyuriye Villarreal habura iminota 18 ngo umukino urangire
Christian Pulisic yahushije uburyo bwiza mu minota ya mbere ya 30 y'inyongera
Kepa Arrizabalaga yasimbuye Edouard Mendy mbere y'uko haterwa penaliti
Umunyezamu Kepa Arrizabalaga yakuyemo penaliti ebyiri ku ruhande rwa Chelsea
Raul Albiol atera penaliti ya gatandatu yakuwemo na Kepa
Kepa Arrizabalaga yashimiwe na bagenzi barimo Metto Kovacic, Cesar Azpilicueta na Antonio Rudiger
Chelsea yongeye kwegukana UEFA Super Cup yaherukaga mu 1998

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .