Umutoza wa Tottenham, José Mourinho, yanenze umusifuzi Andy Marriner ku cyemezo yafashe cyo gutanga penaliti yavuyemo igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Ku munota wa 23 ni bwo Chelsea yafunguye amazamu ku ikosa Eric Dier yakoreye kuri Timo Werner, umusifuzi Marriner atanga penaliti yinjijwe neza na Jorginho.
Nyuma y’umukino, Mourinho yagize ati “Birangiye penaliti ari yo itandukanyije impande zombi. Birangiye batsinze penaliti itari yo kandi bigoye kwemeza.”
Heung-Min Son yagerageje uburyo bubiri butagize icyo butanga mu gihe Carlos Vinícius yananiwe kwishyurira Tottenham ku mahirwe yari kuyihesha inota mu minota ya nyuma, ku mupira wahinduwe na Serge Aurier, awutera hejuru n’umutwe.
Tottenham yatsinzwe umukino wa gatatu yikurikiranya, yageze ku mwanya wa munani n’amanota 33 mu gihe Chelsea y’umutoza Thomas Tuchel yagize amanota 36 ku mwanya wa gatandatu.



=======================================================
Ubujurire bwa Arsenal bwateshejwe agaciro
Arsenal yari yajuririye ikarita itukura yahawe myugariro wayo wo hagati, David Luiz, yatewe utwatsi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA), ibwirwa ko idashobora gukurwaho.
Luiz w’imyaka 33, yahawe ikarita itukura mu gice cya mbere cy’umukino Arsenal yatsinzwemo na Wolves ku wa Kabiri ashinjwa gusunika rutahizamu Da Silva Willian José.
Nubwo benshi batanyuzwe n’icyemezo cy’umusifuzi Craig Pawson, aho byagaragaraga ko yamukozeho bidakabije ndetse by’impanuka, ariko icyemezo cyagumishijweho n’umusifuzi wa VAR, Jon Moss.
Ku wa Kane, Arsenal yatangaje ko yemeye icyemezo cyafashwe na FA, iti “Tubabajwe n’uko ubujurire bwacu butagenze uko twabyifuzaga.”
Ku rundi ruhande, Southampton yo yatsinze ubujurire bw’ikarita itukura yahawe myugariro Jan Bednarek ku ikosa yakoreye kuri Anthony Martial ndetse azakina umukino wa Newcastle United ku wa Gatandatu.
Umusifuzi Mike Dean yari yabanje gutanga penaliti, ariko abwirwa n’uwakoreshaga VAR, Graham Scott, ko hashobora no gutangwa ikarita itukura.
Itegeko rivuga ko umukinnyi wugarira wa nyuma ugushije rutahizamu adashaka gutera umupira, ahabwa ikarita itukura.
Dean yahisemo gutanga ikarita itukura Bednarek, nubwo uyu mukinnyi atigeze yemera iki cyemezo ndetse akaba yarumvikanye avuga ko ‘Martial yavuze ko ntamukiniye nabi’ mbere yo kwerekeza mu rwambariro.

=======================================================
NBA All-Star Game ntivugwaho rumwe
De’Aaron Fox ukinira Sacramento Kings yavuze ko gutegura umukino w’intoranywa ‘All-Star’ wa NBA muri ibi bihe bya COVID-19 ari igikorwa kigayitse.
Uyu mukino uhuza abakinnyi beza bigaragaje muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ushobora gushyirwa tariki ya 7 Werurwe 2021 muri Atalanta.
De’Aaron Fox yagize ati “Niba dusabwa kwambara udupfukamunwa, tugakora ibi byose mu mwaka usanzwe w’imikino, n’iyihe mpamvu yo gushyiraho umukino wa All-Star?”
“Birumvikana, amafaranga ni yo ari guhindura Isi, ubwo ni ko bizagenda.”
Gusa, Fox wabigarukagaho nyuma y’umukino Sacramento yatsinzemo Boston Celtics amanota 116-111, yavuze ko naramuka atoranyijwe azitabira uwo mukino.
Ati “Murabizi, utitabiriye ucibwa amande. Niba ugomba gukina kandi ukaba utaravunitse, ugahitamo kudakina, baraguhana, bigenze gutyo nawukina.”
Kuva mu mwaka ushize, igihembo gihabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mukino uhuza intoranywa muri Shampiyona ya NBA “All-Star Game MVP Award” kitiriwe umunyabigwi Kobe Bryant witabye Imana muri Mutarama 2020 azize impanuka ya kajugujugu.

=======================================================
Champions League: Liverpool ntizajya mu Budage
Liverpool ntizabasha kwerekeza mu Budage gukina na RB Leipzig mu mukino ubanza wa 1/8 cya UEFA Champions League uteganyijwe tariki ya 16 Gashyantare 2021.
Leta y’u Budage yakuyeho ingendo ku bantu bo mu bihugu byugarijwe na COVID-19 birimo Ubwami bw’u Bwongereza.
RB Leipzig izahura na Liverpool muri 1/8 cya UEFA Champions League, yabwiwe ko ishaka ahandi hazabera umukino izakiramo iyi kipe yo mu Bwongereza.
Bitewe n’uko amabwiriza yashyizweho n’u Budage azageza ku wa 17 Gashyantare, haratekerezwa uburyo Liverpool yakwakira umukino ubanza, uwo kwishyura akaba ari uwo wakirwa na Leipzig ku wa 10 Werurwe.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) yavuze ko “byose bizaterwa n’ubwumvikane bw’amakipe yombi’.
Yakomeje ivuga ko RB Leipzig ninanirwa gukinira uwo mukino ku kindi kibuga cyangwa ku yandi matariki, izaterwa mpaga y’ibitego 3-0.

=======================================================
COVID-19 yaciye igikuba muri Australian Open
Ubwandu bumwe bwa COVID-19 bwagaragaye muri hoteli icumbitsemo abitabiriye irushanwa rya Tennis rya Australian Open muri Melbourne, bwatumye abaritegura n’abakinnyi bagera kuri 507 bishyira mu kato, iminsi ine mbere y’uko ritangira.
Umwe mu bakozi bari muri iri rushanwa, w’imyaka 26, yanduye COVID-19, biba ngombwa ko n’abandi bose bishyira mu kato mbere yo gutangira Australian Open.
Uyu mugabo utatangajwe amazina, yaherukaga gukorera kuri hoteli Grand Hyatt ku wa 29 Mutarama ndetse ubwo yari asoje akazi ke, byari byagaragaye ko nta COVID-19 arwaye.
Gusa, yagaragaje ibimenyetso nyuma ndetse asanganwa ubwandu bwa COVID-19 nyuma y’ibipimo yafashwe ku wa Gatatu.
Kuri ubu, hari gufatwa ibipimo by’abitabiriye iri rushanwa mbere y’uko ritangira ku wa Mbere, aho abakinnyi 160 bari mu bantu 507 bazapimwa.

=======================================================
Messi amaze kurambirwa kuvugwa muri PSG
Ahazaza ha Lionel Messi ni kimwe mu bikomeje kuvugwa cyane mu isi y’umupira w’amaguru, ariko uyu munya-Argentine ntabyishimiye.
Lionel Messi afitanye na FC Barcelone amasezerano azarangira ku mpera z’uyu mwaka w’imikino ndetse akomeje kuvugwa mu makipe arimo Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.
Umunyamakuru Alfredo Martinez yavuze ko “Messi yarambiwe gukomeza kuvugwaho ibyo kwerekeza muri Paris cyangwa ahandi.”
“Nta cyemezo icyo ari cyo cyose arafata ku hazaza he.”
Mu kiganiro aheruka kugirana na Jordi Evole, Messi yavuze ko azahitamo gutegereza uyu mwaka w’imikino ukarangira mbere yo gufata umwanzuro, ariko ntibyahagaritse ibimuvugwaho.
Ku wa Gatatu, Angel Di María ukinira Paris Saint-Germain, yabwiye Canal + ko “hari amahirwe menshi ko yaza muri PSG.”
Aya magambo ntiyakiriwe neza mu rwambariro rwa FC Barcelone, umutoza Ronald Koeman, asaba iyi kipe yo mu Bufaransa kugerageza kubaha umukinnyi n’ikipe akinira.
FC Barcelone na Paris Saint-Germain zifitanye imikino ibiri zizahuriramo muri 1/8 cya UEFA Champions League mu minsi itageze ku byumweru bibiri biri imbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!