00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chelsea igiye kugurisha abakinnyi batanu kugira ngo igarure Lukaku

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Chelsea FC yiteguye kugurisha abakinnyi batanu mu rwego rwo kubona ubushobozi bwo kugura rutahizamu Romelu Lukaku wahoze muri iyi kipe iri mu zikomeye mu Bwongereza.

Ibitangazamakuru byo ku Mugabane w’i Burayi birimo Goal.com byanditse ko ubuyobozi bw’Ikipe ya Chelsea FC bwiteguye kugurisha abakinnyi batanu mu gushaka ubushobozi bwo kugarura rutahizamu Lukaku.

Lukaku yaherukaga muri Chelsea mu 2014, ubwo yahavaga akajya muri Everton yamazemo imyaka itatu nayo akayivamo mu 2017 yerekeza muri Manchester United yamazemo imyaka ibiri mbere yo gukomereza muri Inter Milan.

Abakinnyi batanu Chelsea FC ishobora kugurisha ngo imugarure barimo Kepa Arrizabalaga, Callum Hudson-Odoi, Ross Barkley, Ruben Loftus-Cheek na Tammy Abraham kugira ngo iyi kipe ibone ubushobozi bwo kuzana uyu rutahizamu wahesheje Inter Milan igikombe cya Shampiyona yo mu Butaliyani.

Ikinyamakuru Sunday World cyo ku Mugabane w’i Burayi, cyakomeje kigaragaza ko kugaruka muri Chelsea kwa Lukaku, bishoboka cyane bitewe n’ubushake ubuyobozi bw’iyi kipe bufite.

Rutahizamu Romelu Lukaku yatsinze ibitego 24 muri uyu mwaka w’imikino 2020/2021, yakurikiye Cristiano Ronaldo [CR7] watsinze 29 muri Juventus.

Ross Barkley ntabwo yabonye umwanya uhagije wo gukina muri Chelsea
Kepa Arrizabalaga ari ku rutonde mu bashobora kuzagurishwa
Romelu Lukaku yatsindiye Inter Milan ibitego 24 muri uyu mwaka wa 2020-2021
Ruben Loftus-Cheek nawe ntabwo yabonye umwanya uhagije wo gukina muri Chelsea
Ross Barkley yatijwe muri Aston Villa kubera kubura umwanya muri Chelsea
Kubera kubura umwanya wo gukina muri Chelsea, Ruben Loftus-Cheek yahise atizwa muri Fulham

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .