CHAN: U Rwanda mu itsinda rikomeye ririmo Nigeria na Libya

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 18 Ugushyingo 2017 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwatomboye guhura n’ikipe ya Nigeria, Libya na Guinée Équatoriale mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), kizabera muri Maroc muri Mutarama 2018.

Tombola yabaye ejo kuwa Gatanu, yashyize u Rwanda mu itsinda rya C rizakinira mu Mujyi wa Tangier, uherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Maroc.

Iri tsinda rirakomeye kuko uretse Nigeria imenyerewe nk’igihangange mu mupira w’amaguru, Libya nayo ntiyoroshye kuko iki gikombe cya CHAN yagitwaye mu 2014 itsinze Ghana ku mukino wa nyuma muri Afurika y’Epfo.

U Rwanda rwabonye itike yo kwitabira iyi mikino nyuma yo gusezerera Ethiopia ku bitego 3-2 mu mikino yombi. Imikino ya CHAN izatangira kuwa 13 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018. Umukino ufungura irushanwa uzakinwa hagati ya Maroc na Mauritania kuri Stade Mohamed V i Casablanca.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azahita ajya muri ¼ cy’irangiza. Irushanwa riheruka ryegukanwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze Mali ibitego 3-0.

Uko amatsinda ateye

Itsinda A

Maroc , Mauritania, Guinea, Sudani (rizakinira i Casablanca)

Itsinda B

Côte d’Ivoire, Namibia, Uganda, Zambia (rizakinira i Marrakech)

Itsinda C

Libya, Nigeria, Rwanda, Guinée équatoriale (Rizakinira i Tangier)

Itsinda D

Angola, Burkina Faso, Congo, Cameroon (rizakinira Agadir)

Inkuru bifitanye isano:Bidasubirwaho, u Rwanda rwabonye tike ya CHAN 2018

Amavubi yabonye itike yo gukina imikino ya CHAN asezere Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza